The Noble Qur'an Encyclopedia
Towards providing reliable exegeses and translations of the meanings of the Noble Qur'an in the world languagesAlms Giving [Al-Maun] - Kinyarwanda Translation
Surah Alms Giving [Al-Maun] Ayah 7 Location Maccah Number 107
Ese wamenye uhinyura umunsi w’ibihembo?
Uwo ni wa wundi uhutaza imfubyi,
Ntanashishikarize (abandi) kugaburira abakene,
Bityo, ibihano bikomeye biri ku basenga,
Ba bandi birengagiza iswala zabo (ntibazikorere ku bihe byazo byagenwe)
Ba bandi bakora ibyiza bagamije kwiyerekana,
Kandi bakanga (gutiza) ibikoresho byo mu rugo (ababikeneye).