The Noble Qur'an Encyclopedia
Towards providing reliable exegeses and translations of the meanings of the Noble Qur'an in the world languagesThe Flame [Al-Masadd] - Kinyarwanda Translation
Surah The Flame [Al-Masadd] Ayah 5 Location Maccah Number 111
Amaboko yombi ya Abu Lahab[1] arakorama (kubera ko yayakoreshaga abangamira Intumwa y’Imana), ndetse na we ubwe azorame.
Umutungo we n’urubyaro rwe nta cyo bizamumarira.
Azahira mu muriro ugurumana,
Ndetse n’umugore we watwaraga ibiti (by’amahwa yajyaga atega mu nzira Intumwa y’Imana yanyuragamo).
Mu ijosi rye (uwo mugore) hazaba hari umurunga wo mu muriro.