عربيEnglish

The Noble Qur'an Encyclopedia

Towards providing reliable exegeses and translations of the meanings of the Noble Qur'an in the world languages

Stoneland, Rock city, Al-Hijr valley [Al-Hijr] - Kinyarwanda Translation

Surah Stoneland, Rock city, Al-Hijr valley [Al-Hijr] Ayah 99 Location Maccah Number 15

Alif Laam Raa.[1] Iyo ni imirongo (ayat) y’igitabo, ikaba (n’imirongo ya) Qur’an isobanutse.

(Ku munsi w’imperuka) ba bandi bahakanye bazicuza impamvu batabaye Abayisilamu (igihe bazaba babona Abayisilamu bajyanwa mu ijuru naho abahakanyi bajyanwa mu muriro).

Bareke barye baninezeze, banarangazwe n’icyizere (cyo kuzaramba), vuba aha bazamenya (ko ibyiringiro byabo bitari ukuri).

Nta muryango (Umat) n’umwe ushobora (kurimburwa) mbere cyangwa nyuma y’igihe cyagenwe.

Kuki utatuzanira abamalayika (bahamya ko uri Intumwa ya Allah) niba koko uri umwe mu banyakuri?

(Allah aravuga ati) “Ntabwo twohereza abamalayika (ku isi) bitari mu kuri (iyo bazanye ibihano). Kandi icyo gihe (abahakanyi) ntibarindirizwa.”

Mu by’ukuri ni twe twahishuye urwibutso (Qur’an), kandi rwose ni natwe tuzarurinda.

Uko ni ko tuwushyira (uwo muco wo kunnyega) mu mitima y’inkozi z’ibibi (zo mu gihe cyawe).

Ntabwo bashobora kuyemera (Qur’an), kandi ingero (z’ibihano bya Allah) ku bo hambere zarabayeho.

Kandi n’iyo tuza kubakingurira umuryango mu kirere, bagakomeza bazamuka (kugera ubwo babonye abamalayika, ntibari kwemera).

Kandi rwose twashyize inyenyeri nini mu kirere tunagitakira (abantu) bareba (kugira ngo babikuremo inyigisho).

Twanakirinze amashitani yavumwe (kugira ngo atakigeramo akabasha kumviriza ibivugirwa mu ijuru),

Uretse amwe muri yo (amashitani) ashobora kugira ibyo yumviriza (bibera mu ijuru), maze agakurikizwa ibishashi by’umuriro bigaragara.

Mu by’ukuri ni Twe dutanga ubuzima n’urupfu, kandi ni twe bazungura (b’isi n’ibiyirimo).

Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We uzabakoranya (ku munsi w’ibarura). Rwose ni We Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje.

Mu by’ukuri twaremye umuntu (Adamu) mu ibumba ryumye ukomangaho rikirangira, mu ibumba ry’umukara ryahinduye ibara n’impumuro (kubera igihe ryari rimaze).

Naho Amajini (harimo na Shitani) tuyarema mbere (ya Adamu) tuyakomoye mu bishashi by’umuriro utagira umwotsi.

Unibuke ubwo Nyagasani wawe yabwiraga Abamalayika ati "Mu by’ukuri ngiye kurema umuntu (Adamu) mu ibumba ryumye ukomangaho rikirangira, mu ibumba ry’umukara ryahinduye ibara n’impumuro (kubera igihe ryari rimaze).”

“Nimara kumutunganya nkamuhuhamo roho inturutseho, muhite muca bugufi mumwubamire (byo kumuha icyubahiro atari ukumusenga)”

(Ibilisi) aravuga ati “Sinakubamira umuntu waremye mu ibumba ryumye ukomangaho rikirangira, mu ibumba ry’umukara ryahinduye ibara n’impumuro (kubera igihe ryari rimaze)!”

(Allah) aravuga ati “Ngaho sohoka hano (mu ijuru), kuko mu by’ukuri ubaye ikivume.”

“Kandi mu by’ukuri umuvumo wanjye uzakubaho kugeza ku munsi w’imperuka.”

(Ibilisi) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mpa kubaho kuzageza ku munsi (abapfuye) bazazurirwaho.”

(Allah) aravuga ati “Mu by’ukuri ubaye mu bazarindirizwa.”

(Ibilisi) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Kubera ko wampanishije kuyoba, rwose nzabakundisha inzira igana mu buyobe ku isi, nanabayobye bose.”

(Allah) aravuga ati “Iyi ni inzira igororotse igana iwanjye.”

“Kandi rwose umuriro wa Jahanamu ni wo bose basezeranyijwe.”

Mu by’ukuri abagandukira (Allah) bazaba bari mu busitani (Ijuru) butembamo imigezi.

(Bazabwirwa bati) “Nimuryinjiremo mu mahoro kandi mutekanye.”

Tuzanakura inzangano mu bituza byabo (nuko babane mu ijuru) ari abavandimwe, bari ku bitanda barebana (baganira bishimye).

(Yewe Muhamadi) bwira abagaragu banjye ko mu by’ukuri ndi Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

Unabatekerereze inkuru y’abashyitsi ba Aburahamu (abamalayika),

Ubwo binjiraga iwe bakavuga bati “Mugire amahoro (Salamu)”, (nuko akabikiriza) maze akavuga ati “Mu by’ukuri muduteye ubwoba!”

Baravuga bati “Ntugire ubwoba! Mu by’ukuri tuje kuguha inkuru nziza (yo kuzabyara) umuhungu w’umumenyi.”

(Aburahamu) aravuga ati “Ese murampa iyo nkuru (yo kuzabyara umuhungu) kandi ngeze mu zabukuru mushingiye kuki?”

Baravuga bati “Tuguhaye iyo nkuru nziza dushingiye ku kuri. Bityo, reka kuba mu bihebye.”

(Aburahamu) aravuga ati “None se ni nde wakwiheba mu mpuhwe za Nyagasani we, usibye abayobye?”

(Aburahamu arongera) aravuga ati “Ni iki kibagenza yemwe mwa ntumwa mwe?”

Baravuga bati “Mu by’ukuri twoherejwe ku bantu b’inkozi z’ibibi (ngo tubarimbure)”,

“Usibye gusa umuryango wa Lutwi (Loti). Mu by’ukuri turabarokora bose.”

Ubwo za ntumwa (abamalayika) zageraga ku muryango wa Loti;

(Loti) yaravuze ati “Mu by’ukuri sinabamenye.”

Baravuga bati “Ahubwo tukuzaniye ibyo bajyaga bashidikanyaho (ibihano).”

“Tunakuzaniye ukuri (inkuru yo kurimbura inkozi z’ibibi), kandi rwose ibyo tuvuga ni ukuri.”

“Bityo, ujyane n’umuryango wawe bujya gucya, unabagende inyuma kandi ntihagire n’umwe muri mwe ureba inyuma (kugira ngo na we atarimbuka) ndetse mwihute mujye aho mwategetswe.”

Nuko abatuye umujyi (inkozi z’ibibi zo mu mujyi w’i Sodoma) baza bishimye (ku bw’inkuru y’abashyitsi ba Loti, bazi ko bagiye kubakorera ubutinganyi, kuko abo bamalayika bari baje mu ishusho y’abagabo)!

(Loti) aravuga ati “Mu by’ukuri aba ni abashyitsi banjye; ntimunsebye!”

(Za nkozi z’ibibi) ziravuga ziti “Ese ntitwakubujije kwakira abantu (batari muri twe)?”

Aravuga ati “Aba (bakobwa bose bo mu gihugu) ni abakobwa banjye; bityo niba mukeneye gushaka (ngaho nimuze mbabashyingire, aho kwifuza abagabo bagenzi banyu).”

Ndahiye ubuzima bwawe (yewe Muhamadi)! Mu by’ukuri (abantu ba Loti) bari mu buyobe bwabo barindagira.

Kandi mu by’ukuri (iyo mijyi twarimbuye) yari ku nzira nyabagendwa.

Ndetse n’abari batuye i Ayikati[1] (na bo) bari inkozi z’ibibi.

Nuko turabahana. Kandi mu by’ukuri iyo (mijyi) yombi yari ku nzira nyabagendwa, igaragara.

Maze urusaku (rw’ibihano) rubatera mu gitondo cya kare.

Ntitwanaremye ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo bitari ku mpamvu z’ukuri. Kandi mu by’ukuri imperuka izaza (nta gushidikanya). Bityo (yewe Muhamadi) irengagize amakosa (yabo) ubababarire.

Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Muremyi, Umumenyi uhebuje.

Kandi rwose (yewe Muhamadi) twaguhaye imirongo (ayat) irindwi (Surat Al Fatihat) isomwa kenshi, tunaguha Qur’an ihambaye.

Kandi ntuzarambure amaso yawe urangamira ibyo twahaye bamwe muri bo (abahakanyi), kugira ngo tubashimishe by’igihe gito, ndetse ntibakagutere agahinda. Kandi ujye worohera abemeramana.

Unavuge uti “Mu by’ukuri njye ndi umuburizi ugaragara.”

(Ndababurira ibihano) nk’ibyo (Allah) yahanishije abaciyemo (Qur’an) ibice.

Ba bandi baciyemo ibice Qur’an (bakemera bimwe bagahakana ibindi).

Ndahiye kuri Nyagasani wawe, rwose tuzababaza bose uko bakabaye

Ku byo bajyaga bakora (bigomeka, babeshya).

Mu by’ukuri twe turahagije mu kukurinda abanyagasuzuguro,

Ba bandi babangikanya Allah n’ikigirwamana icyo ari cyo cyose. Ariko bazamenya (ingaruka z’ibikorwa byabo).

Unagaragire Nyagasani wawe, kugeza ubwo ukuri kudashidikanywaho (urupfu) kukugezeho.