عربيEnglish

The Noble Qur'an Encyclopedia

Towards providing reliable exegeses and translations of the meanings of the Noble Qur'an in the world languages

Mary [Maryam] - Kinyarwanda Translation

Surah Mary [Maryam] Ayah 98 Location Maccah Number 19

Kaaf-Haa -Yaa -Ayin-Swaad.[1]

(Iyi) ni inkuru ivuga iby’impuhwe za Nyagasani wawe yagiriye umugaragu we Zakariya.

Agira ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri amagufa yanjye yaranegekaye (kubera gusaza), ndetse n’umutwe wanjye wuzuye imvi, kandi sinigeze ngusaba ngo unyime, Nyagasani wanjye!”

Kandi mu by’ukuri ndatinya ko bene wacu (bazareka inzira yawe) nyuma yanjye, kandi umugore wanjye ari urubereri. Bityo, mpa umuzungura uguturutseho.

Uzanzungura akanazungura umuryango wa Yakobo (si ubutunzi azazungura ahubwo ni ubutumwa). Nyagasani wanjye! Uzanamugire uwo wishimira.

Yewe Zakariya! Mu by’ukuri tuguhaye inkuru nziza yo (kuzabyara) umwana w’umuhungu. Izina rye ni Yahaya kandi ntawe twigeze duha iryo zina mbere ye.

(Zakariya) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ni gute nagira umwana w’umuhungu kandi umugore wanjye ari urubereri, ndetse nanjye ngeze mu zabukuru?”

(Malayika) aramubwira ati “Uko ni ko bizagenda! Nyagasani wawe aravuze ati “Ibyo kuri njye biroroshye. Kandi rwose mbere nkurema nta cyo wari cyo!”

(Zakariya) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mpa ikimenyetso.” (Allah) aravuga ati “Ikimenyetso cyawe ni uko utazabasha kuvugisha abantu amajoro atatu kandi umeze neza nta cyo ubaye.”

Nuko (Zakariya) asohoka aho yasengeraga agana ku bantu be, maze ababwira abacira amarenga ko bagomba gusingiza (Allah) igitondo n’ikigoroba.

(Umuhungu we yarabwiwe ati) “Yewe Yahaya! Akira iki gitabo (Tawurati) ugikomereho. Kandi twamuhaye ubushishozi akiri muto.”

Ndetse twanamuhaye igikundiro ari impuhwe ziduturutseho, tunamweza ibyaha kandi yubahaga Allah.

Ndetse yumviraga ababyeyi be kandi ntiyari intakoreka cyangwa ngo yigomeke (kuri Allah ndetse no ku babyeyi be).

Babwire inkuru ya Mariyamu mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi), ubwo yitaruraga umuryango we akajya ahagana iburasirazuba.

Maze agashyira urusika hagati ye na bo, nuko tumwoherereza Roho wacu (Malayika Gaburiheli) amwiyereka mu ishusho ry’umugabo uteye neza.

(Mariyamu) aravuga ati “Mu by’ukuri niragije Nyagasani Nyirimpuhwe ngo andinde ikibi cyaguturukaho, niba koko utinya Imana (ntunyegere).”

(Malayika) aravuga ati “Mu by’ukuri ndi Intumwa ya Nyagasani wawe ije kuguha (inkuru) y’impano y’umuhungu wejejwe (ibyaha).”

(Mariyamu) aravuga ati “Ni gute nagira umuhungu kandi nta mugabo nigeze, ndetse nkaba ntarigeze niyandarika?”

(Malayika) aramubwira ati “Uko ni ko bizagenda! Nyagasani wawe aravuze ati “Ibyo kuri njye biroroshye. (Turashaka) kumugira ikimenyetso ku bantu (kigaragaza ubushobozi bwacu) n’impuhwe ziduturutseho, kandi iryo ni iteka ryamaze gucibwa.”

Nuko (Mariyamu) aramutwita (Issa), maze amwitarurana kure (y’abantu).

Nuko yumva ijwi munsi ye rimuhamagara rigira riti “Ntugire agahinda! Rwose Nyagasani wawe yashyize isoko y’amazi munsi yawe.”

Nuko (Mariyamu) agera muri bene wabo amuteruye (uruhinja rwe), maze (bamubonye) baravuga bati “Yewe Mariyamu! Rwose wakoze amahano!”

[Issa (Yesu)] aravuga ati “Mu by’ukuri ndi umugaragu wa Allah. Yampaye igitabo anangira umuhanuzi.”

(Yanantegetse) kumvira mama, kandi ntiyangize umwibone cyangwa ngo angire umunyabyago.

Ntibikwiye ko Allah yagira umwana (nk’uko hari benshi bavuga ko amufite). Ubutagatifu ni ubwe. Iyo aciye iteka ry’ikintu, arakibwira ati “Ba, nuko kikaba!”

[Issa (Yesu) yaravuze ati] “Kandi mu by’ukuri Allah ni Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu; bityo nimumugaragire (wenyine). Iyo ni yo nzira igororotse.”

(Nyuma yaho) amatsinda (yo mu bahawe ibitabo) ntiyavuze rumwe (ku bya Issa). Bityo, ibihano bikaze bizaba ku bahakanyi (igihe) bazahura n’umunsi uhambaye (imperuka).

Mbega ukuntu (abahakanyi) ku munsi bazaza batugana, bazaba babona bakanumva neza! Ariko uyu munsi inkozi z’ibibi ziri mu buyobe bugaragara.

Unababurire umunsi w’agahinda, ubwo iteka (ryo kwinjira mu ijuru cyangwa mu muriro) rizacibwa, mu gihe bo (ku isi) nta cyo bitayeho kandi batemera (Allah).

Unababwire inkuru ya Ibrahim (Aburahamu) mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri yari umuhanuzi w’umunyakuri.

Dawe! Mu by’ukuri ndatinya ko wazagerwaho n’ibihano biturutse kwa (Allah) Nyirimpuhwe (uramutse upfiriye mu buhakanyi), maze ukaba inshuti ya Shitani (mu muriro).

(Azara) aravuga ati “Yewe Ibrahimu, ese wanze (kugaragira) imana zanjye? Nutareka (gutuka imana zanjye) nzakwicisha amabuye, ndetse ndanaguciye by’iteka.”

(Ibrahimu) aravuga ati “Amahoro abe kuri wowe! Nzagusabira imbabazi kwa Nyagasani wanjye. Mu by’ukuri, ni Umunyempuhwe zihebuje kuri njye.”

Unababwire inkuru ya Musa mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri yari intoranywa, ndetse akaba Intumwa n’umuhanuzi.

Twanamuhamagariye mu ruhande (rwe) rw’iburyo ku musozi wa Twuri (i Sinayi), turamwiyegereza kugira ngo tuvugane na we mu ibanga.

Ku bw’impuhwe zacu, twamuhaye umuvandimwe we Haruna, (na we) wari umuhanuzi (ngo amufashe).

Unababwire inkuru ya Isimayili (Ishimayeli) mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri yubahirizaga isezerano kandi yari Intumwa ndetse akaba n’umuhanuzi.

Unababwire inkuru ya Idrissa mu gitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi). Mu by’ukuri yari umunyakuri akaba n’umuhanuzi.

(Bazinjira) mu busitani buhoraho, (Allah) Nyirimpuhwe yasezeranyije abagaragu be (bemeye ibyo) batabonye. Mu by’ukuri isezerano rye rizasohora nta kabuza.

(Mu ijuru) ntibazigera bumvamo amagambo adafite umumaro; uretse (kumva) indamutso y’amahoro (Salamu). Kandi bazaba bafitemo amafunguro mu gitondo na nimugoroba.

Kandi (twe abamalayika) ntitujya tumanuka bitari ku itegeko rya Nyagasani wawe (yewe Muhamadi).[1] Ni We ugenga ibiri imbere yacu, ibiri inyuma yacu ndetse no hagati yabyo ubwabyo; kandi Nyagasani wawe ntajya yibagirwa.

Nyagasani w’ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo. Bityo, jya umugaragira (wenyine) kandi ujye uhozaho kumugaragira (kabone n’iyo byaba bikugoye). Ese hari uwo waba uzi witiranwa na we?

Kandi umuntu (w’umuhakanyi) aravuga ati “Ese nindamuka mpfuye, nzazurwa mbe muzima?”

Ndahiye kuri Nyagasani wawe! Rwose tuzabakoranya (abahakana izuka) hamwe n’amashitani, hanyuma tubazane ku nkengero z’umuriro wa Jahanamu bapfukamye.

Hanyuma rwose muri buri gatsiko tuzakuremo abarushije abandi kwigomeka kuri (Allah) Nyirimpuhwe (babe ari bo babanza guhanwa).

Hanyuma tuzarokore ba bandi batinye (Allah, bayinyureho), maze tureke inkozi z’ibibi (zigwe mu muriro) zipfukamye.

N’iyo (abantu) basomewe amagambo yacu asobanutse, abahakanye babwira abemeye bati “Ese ni irihe tsinda muri aya yombi (abahakanye n’abemeye) rihagaze neza kurusha irindi rikaba rinarimo abantu beza?”

None se ni ibisekuru bingahe twarimbuye mbere yabo (abahakanyi bo ku gihe cy’Intumwa Muhamadi), byabarushaga ubutunzi no kugaragara neza!

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Umuntu uri mu buyobe, (Allah) Nyirimpuhwe azamwongerera igihe (cyo gukomeza kuba muri ubwo buyobe) kugeza ubwo bazabona ibyo basezeranyijwe, byaba ibihano (ku isi) cyangwa imperuka. Ubwo ni bwo bazamenya ufite umwanya mubi (ubuturo bubi) cyane n’ufite ingabo z’inyantege nke.”

Ese wabonye wa wundi wahakanye amagambo yacu, maze akavuga ati “Rwose (ku munsi w’imperuka) nzahabwa imitungo n’urubyaro?”

Ese yaba yaramenye ibyihishe (akabona ko azahabwa imitungo n’urubyaro)? Cyangwa yagiranye isezerano na (Allah) Nyirimpuhwe (ry’uko azabihabwa)?

Kandi tuzamuzungura ibyo avuga (imitungo n’urubyaro), maze atugereho ari wenyine.

Banishyiriyeho ibigirwamana (barabisenga) baretse Allah, kugira ngo bibarinde (ibihano bya Allah) kandi bibaheshe icyubahiro.

Si ko bimeze! Ahubwo (ibyo bigirwamana) bizihakana uko kubisenga kwabo, maze bibabere abanzi (ku munsi w’imperuka).

Bityo, ntugire ubwira (bwo gushaka ko bahanwa), kuko mu by’ukuri tubabarira iminsi ntarengwa.

Umunsi tuzakoranya abagandukira (Allah), berekeza kwa (Allah) Nyirimpuhwe, bameze nk’abashyitsi b’imena,

Tukanashorera inkozi z’ibibi tuziganisha mu muriro wa Jahanamu, zishwe n’inyota.

Ntibazagira ubushobozi bwo kugira uwo bakorera ubuvugizi, uretse uzaba afite isezerano rya (Allah) Nyirimpuhwe (ryo gukora ubwo buvugizi).

(Abahakanyi) baranavuze bati “(Allah) Nyirimpuhwe afite umwana!”

Kubera ko bavuze ko (Allah) Nyirimpuhwe afite umwana,

Nta na kimwe mu biri mu birere no ku isi kizagera imbere ya (Allah) Nyirimpuhwe kitari umugaragu (uciye bugufi).

Mu by’ukuri (Allah) arabazi neza kandi yaranababaruye nyabyo.

Kandi ku munsi w’izuka, buri wese azamugana ari wenyine (nta buvugizi, nta n’icyo yitwaje).

Mu by’ukuri abemeye bakanakora ibyiza, (Allah) Nyirimpuhwe azabahundagazaho urukundo rwe, (anabahe gukundwa n’abagaragu be).

Mu by’ukuri (Qur’an) twayoroheje gusobanuka mu rurimi rwawe (yewe Muhamadi) kugira ngo uyikoreshe ugeza inkuru nziza ku bagandukira (Allah), ndetse unayikoreshe uburira abantu (b’abahakanyi) bagira izima.