عربيEnglish

The Noble Qur'an Encyclopedia

Towards providing reliable exegeses and translations of the meanings of the Noble Qur'an in the world languages

The Prophets [Al-Anbiya] - Kinyarwanda Translation

Surah The Prophets [Al-Anbiya] Ayah 112 Location Maccah Number 21

Ibarura ry’abantu riregereje, mu gihe bo bari mu burangare, birengagije (amategeko ya Allah).

Imitima yabo ihugiye mu bibi. Naho inkozi z’ibibi zongorerana zigira ziti “Ese uyu (Muhamadi) hari ikindi ari cyo usibye kuba ari umuntu nkamwe? Ese muremera gukurikira uburozi kandi mububona”?

(Muhamadi) aravuga ati “Nyagasani wanjye azi ibivugwa mu kirere no ku isi (byose), kandi ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.”

Ahubwo baravuze bati “(Iyi Qur’an) ni inzozi z’uruvangitirane, (abandi bati) ahubwo yarayihimbye! (Abandi bati) ahubwo ni umusizi! Ngaho natuzanire igitangaza nk’uko (Intumwa) zo hambere zoherejwe (zibifite).”

Nta mudugudu n’umwe mu yo tworetse mbere yabo wigeze wemera (ari uko ubonye ibitangaza); ese ni bo bakwemera?

Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) zitari abagabo, tuzihishuriye ubutumwa. Ngaho nimubaze abahawe ubumenyi (bw’ibitabo byo hambere) niba mutabizi.

Hanyuma twazuzurije isezerano, nuko tuzirokorana n’abo twashatse (kurokora), maze tworeka abakabya (mu gukora ibyaha.)

Baravuga bati “Mbega ishyano tugushije! Mu by’ukuri twari inkozi z’ibibi.”

Iyo tuza kuba dushaka ibitunezeza (kugira umwana cyangwa umugore), twari kubyitoranyiriza iwacu (mu ijuru, tutarinze kubikenera kuri mwe) iyo koko tuza kuba turi ababikora.

Ese (ababangikanyamana) bishyiriyeho ibigirwamana bishobora kuzura (abapfuye) bibakuye mu butaka?

Iyo (mu kirere no ku isi) haza kuba hari izindi mana zitari Allah, byombi byari kuba mu kaduruvayo. Ubutungane ni ubwa Allah, Nyagasani Nyiri Ar’shi[1] ihambaye, nta ho ahuriye n’ibyo bamwitirira.

(Allah) ntabazwa ibyo akora, nyamara bo (ibiremwa) bazabazwa (ibyo bakora).

Ese birakwiye ko (ababangikanyamana) bishyiriraho izindi mana zitari We? Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ngaho nimuzane ikimenyetso cyanyu (gihamya ukuri kw’ibyo musenga). Iyi (Qur’an) ni urwibutso ku bari kumwe nanjye (abemeramana), ikaba n’urwibutso ku babayeho mbere yanjye (kuko ibitabo byayibanjirije na byo byahakanye ko Imana ibangikanywa). Ariko abenshi muri bo ntibazi ukuri, ku bw’ibyo ntacyo bitaho.”

Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) ngo tubure kuyihishurira ko nta yindi mana ibaho ikwiriye gusengwa mu kuri itari Njye (Allah). Bityo nimungaragire (njyenyine).

Kandi (Ababangikanyamana) baravuze bati “(Allah) Nyirimpuhwe afite umwana. Ubutagatifu ni ubwe (ntibibaho ko yagira umwana)! Ahubwo (abo bamalayika bita abana be) ni abagaragu bubashywe.”

(Abo bamalayika, Allah) azi ibiri imbere yabo n’inyuma yabo (ibyo bakoze n’ibyo bazakora), kandi ntibashobora kugira uwo bavuganira (Allah) atamwishimiye. Ndetse bahora bicishije bugufi kubera kumutinya.

N’uwo ari we wese muri bo (abamalayika) wavuga ati “Mu by’ukuri njye ndi imana mu cyimbo cye (Allah)”; uwo twazamuhanisha umuriro wa Jahanamu. Kandi uko ni ko duhemba inkozi z’ibibi.

N’ikirere twakigize igisenge kirinzwe, nyamara birengagiza ibitangaza byacyo (izuba, ukwezi, inyenyeri,...).

Kandi nta n’umwe mu babayeho mbere yawe (Muhamadi) twahaye kubaho ubudapfa. Ese niba wowe uzapfa, ni bo bazabaho ubuziraherezo?

N’iyo abahakanye bakubonye (yewe Muhamadi), nta kindi bagukorera uretse kukunnyega (babwirana bati) “Ese uyu ni we uvuga (nabi) imana zanyu?” Nyamara iyo havuzwe (Allah) Nyirimpuhwe, barahakana.

Umuntu yaremanywe kamere yo kugira ubwira. (Vuba aha) nzabereka ibimenyetso byanjye (ibihano), bityo mwinsaba kubyihutisha.

(Abahakanyi) baravuga bati “Ese isezerano (ryo guhanwa) rizasohora ryari niba koko muri abanyakuri?”

Iyo abahakanyi baza kumenya (uko bazaba bameze), igihe bazaba badashobora gukumira umuriro kugera mu buranga bwabo cyangwa mu migongo yabo, cyangwa ngo bamenye ko batazatabarwa (ntibari kuguma mu buhakanyi)!

Ahubwo (imperuka) izabageraho ibatunguye, ibateshe umutwe, kandi ntibazashobora kuyikumira ndetse nta n’ubwo bazarindirizwa (kugira ngo bicuze).

(Niba bakerensa ubutumwa bwawe, yewe Muhamadi, ntukagire agahinda) kuko mu by’ukuri n’Intumwa zabayeho mbere yawe zarakerenshejwe, maze abazisekaga bagerwaho n’ibihano by’ibyo basuzuguraga.

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde ushobora kubarinda ibihano bya (Allah) Nyirimpuhwe ijoro n’amanywa (aramutse ashaka kubahana)? Ariko (abahakanyi) birengagiza kwibuka Nyagasani wabo.”

Ese baba bafite izindi mana zabarinda zitari twe? Mu by’ukuri na zo ubwazo ntizishobora kwitabara, ndetse nta n’uwazidukiza (turamutse dushatse kuzihana).

Ahubwo abo (bahakanyi) n’abakurambere babo twabahaye umunezero kugeza ubwo babayeho igihe kirekire (barirara). Ese ntibabona ko mu by’ukuri tugenda tugabanya ubutaka (bwabo) mu mpande zabwo zose? Ese koko (abahakanyi b’i Maka) ni bo bazatsinda?

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri njye mbaburira nshingiye ku byo mbanahishuriwe (na Allah). Ariko ibipfamatwi iyo biburirwa ntibyumva.”

Kandi iyo (abahakanyi) baza kugerwaho n’igihano gito giturutse kwa Nyagasani wawe, bari kuvuga bati “Mbega ibyago byacu! Mu by’ukuri twari inkozi z’ibibi!”

Ndetse ku munsi w’imperuka tuzashyiraho iminzani y’ubutabera, ku buryo nta muntu n’umwe uzarenganywa, kabone n’iyo ibikorwa bye bizaba bifite uburemere bungana nk’ubw’akanyampeke gato cyane (Kharidali), tuzabizana. Kandi turihagije mu gukora ibarura.

Kandi mu by’ukuri twahaye Musa na Haruna igitabo gitandukanya ukuri n’ikinyoma (Tawurati) kikaba urumuri n’urwibutso ku bagandukira (Allah),

Kandi iyi (Qur’an) ni urwibutso rwuje imigisha twahishuye. None se ni gute (mwatinyuka) kuruhakana?

(Ibrahimu) aravuga ati “Mu by’ukuri mwe n’abakurambere banyu, muri mu buyobe bugaragara.”

(Ibrahimu) aravuga ati “Ahubwo Nyagasani wanyu (mbahamagarira kugaragira) ni Nyagasani w’ibirere n’isi, ari na We wabihanze; kandi ibyo nanjye ndi umwe mu babihamya.”

Kandi ndahiye ku izina rya Allah! Rwose ndaza kugirira nabi ibigirwamana byanyu nyuma y’uko mugenda.

Nuko byose arabijanjagura asiga ikinini muri byo, kugira ngo nibagaruka, (bakibaze uwagiriye nabi imana zabo).

(Bagarutse babona imana zabo zamenaguritse) baravuga bati “Ni nde wagize atya imana zacu? Mu by’ukuri ni umwe mu bagizi ba nabi.”

Aravuga ati “Ahubwo byakozwe n’iki (kigirwamana) kinini muri byo! Ngaho nimubibaze niba bishobora kuvuga!”

Nuko bubika imitwe (ariko banga kuva ku izima nyuma yo kumenya ukuri, baravuga) bati “(Wowe Ibrahimu, ni gute udusaba kuzivugisha kandi) usanzwe uzi neza ko izi (mana zacu) zitavuga!”

(Ibrahimu) aravuga ati “None se ni gute musenga ibitari Allah; bitagira icyo bibamarira cyangwa ngo bigire icyo bibatwara?”

Baravuga bati “Nimumutwike (Ibrahimu) maze murengere imana zanyu, niba mushobora kugira icyo mukora.”

Nuko twe (Allah) turavuga tuti “Yewe muriro! Ba ubukonje n’amahoro kuri Ibrahimu.”

Bashaka kumugirira nabi, (tuburizamo umugambi wabo mubisha) maze baba ari bo bahinduka abanyagihombo.

Nuko tumurokorana na Lutwi (Loti) tubajyana mu gihugu (cya Shami)[1] twashyiriyemo ibiremwa byose imigisha.

Maze (Ibrahimu) tumuha impano (yo kubyara) Isihaqa (Isaka) tunamwongereraho Yakubu (Yakobo, umwuzukuru we). Kandi bombi twabagize intungane.

Na Lutwi (Loti) twamuhaye ubushishozi mu guca imanza tunamuha ubumenyi, ndetse turamurokora tumukura mu mudugudu (wa Sodoma) wakoraga ibibi. Mu by’ukuri (abari bawutuye) bari abantu babi bakaba n’ibyigomeke.

Kandi (wibuke) Dawudi na Sulayimani igihe bacaga urubanza rw’umurima wari wonwe mu ijoro n’intama za bamwe mu bantu. Kandi twari abahamya b’uburyo barukijije.[1]

Nuko dushoboza Sulayimani kurusobanukirwa neza; kandi bombi (Dawudi na Sulayimani) twabahaye ubushishozi n’ubumenyi. Twategetse imisozi n’inyoni guca bugufi kugira ngo bijye bisingiza (Allah, bifatanyije) na Dawudi. Kandi ibyo ni twe twabikoze.

Kandi twategetse umuyaga ufite imbaraga kumvira Sulayimani (ukajya umutwara) ku bw’itegeko rye, umujyana mu gihugu (cya Shami) twahundagajemo imigisha. Kandi ibintu byose twari tubizi.

No mu majini (twategetse guca bugufi akumvira Sulayimani), hari ayajyaga yibira (mu nyanja, akamuzanira amabuye y’agaciro), akanamukorera n’indi mirimo itari iyo; kandi ni Twe twayagenzuraga.

Kandi (wibuke, yewe Muhamadi) ubwo Ayubu (Yobu) yatakambiraga Nyagasani we, agira ati “Mu by’ukuri nagezweho n’ingorane (z’uburwayi) kandi ni Wowe Munyempuhwe usumba abandi.”

Nuko twakira ugutakamba kwe, maze tumukiza uburwayi yari afite, tunamugarurira umuryango we (umugore n’abana ndetse n’umutungo yari yaratakaje), tumwongereraho n’ibindi nka byo. (Ibyo twabikoze) ari impuhwe ziduturutseho (bikaba) n’urwibutso ku bagaragira Allah.

(Unibuke inkuru ya) Dhu Nun (Yunusu) ubwo yagendaga arakaye (kubera ko abantu be banze kumwumva), akeka ko tutamuhana (kubera kutihanganira abantu be, maze Allah amuhanisha kumirwa n’ifi). Nuko atakambira mu mwijima (wo mu nda y’ifi ndetse n’uwo mu nyanja) avuga ati “Nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by’ukuri uretse wowe (Allah). Ubutagatifu ni ubwawe. Mu by’ukuri njye nari umwe mu nkozi z’ibibi.”

Kandi (unibuke) Zakariya, ubwo yatakambiraga Nyagasani we agira ati “Nyagasani wanjye! Ntundeke (ngo nkomeze kubaho) ndi njyenyine (nta rubyaro), kandi ari wowe muzungura mwiza.”

Nuko twakira ugutakamba kwe tumuha impano (yo kubyara) Yahaya (Yohani), ndetse dukiza umugore we (tumuha kumubyarira umwana). Mu by’ukuri bajyaga bihutira gukora ibikorwa byiza, bakadusaba biringiye (impuhwe zacu), bagatinya (ibihano byacu) ndetse banatwibombarikagaho.

Kandi (unibuke) wa wundi warinze ubusugi bwe (Mariyamu), maze tukamuhumekeramo (tubinyujije kuri) roho wacu [(Malayika Jibril), (nuko agasama inda ya Yesu)], maze we n’umuhungu we tukabagira igitangaza ku biremwa byose.

Mu by’ukuri uyu muryango (Isilamu) wanyu ni umuryango umwe, nanjye nkaba Nyagasani wanyu; bityo mujye munsenga (njyenyine).

Bityo, uzakora ibikorwa byiza akaba ari umwemeramana, ibikorwa bye ntibizaburizwamo. Kandi mu by’ukuri tubimwandikira (mu gitabo cy’ibikorwa bye).

Kandi kirazira ko umudugudu twarimbuye wagaruka (ku isi mbere y’umunsi w’imperuka, kugira ngo abari bawutuye batunganye ibyo bateshutseho cyangwa ngo batwicuzeho).

Kugeza ubwo Yaajuja na Maajuja bazafungurirwa (urukuta), maze bakamanuka ku misozi banyanyagira mu bibaya bihuta (bakora ubwononnyi).

Icyo gihe isezerano ry’ukuri (imperuka) rizaba ryegereje, ubwo amaso y’abahakanye azaba akanuye ubudahumbya; (bazaba bavuga) bati “Mbega ibyago byacu! Mu by’ukuri ibi twabigizemo uburangare, ndetse twari n’inkozi z’ibibi!”

Mu by’ukuri mwe (abahakanyi) hamwe n’ibyo mugaragira bitari Allah, muzaba ibicanwa by’umuriro wa Jahanamu; kandi mwese muzawinjiramo.

Iyo ibigirwamana mwasengaga biza kuba Imana (y’ukuri), ntibyari kwinjira mu muriro, kandi bizawubamo ubuziraherezo.

(Uwo muriro) bazawugiriramo imiborogo kandi ntibazaba bumva (kubera ibihano bihambaye).

(Abagezweho n’ibyiza byacu) ntibazaterwa ubwoba n’igikanganye cyane (ku munsi w’imperuka), kandi bazasanganirwa n’abamalayika (bababwira) bati “Uyu ni wo munsi wanyu mwasezeranyijwe.”

Kandi rwose twanditse muri Zaburi nyuma y’uko twari twarabyanditse mu gitabo cyo mu ijuru [Lawuhul Mah’fudhi (urubaho rurinzwe)] ko iyi si izazungurwa n’abagaragu banjye bakora ibyiza.

Mu by’ukuri muri iyi (Qur’an) harimo inyigisho zihagije ku bantu bagaragira (Allah).

Kandi (yewe Muhamadi) nta yindi mpamvu yatumye tukohereza itari ukugira ngo ube impuhwe ku biremwa byose.

Vuga uti “Mu by’ukuri nahishuriwe ko rwose Imana yanyu ari Imana imwe rukumbi (Allah). Ese mwemeye kwicisha bugufi (kuba Abayisilamu)?”

Ariko (abahakanyi) nibaramuka bateye umugongo (bakanga kwemera Isilamu), uzavuge uti “Mwese nabagejejeho ibyo nahishuriwe mu buryo bungana (nta we nsize); kandi sinzi niba ibyo mwasezeranyijwe (ibihano) biri hafi cyangwa biri kure.”

Kandi sinzi niba (kubatinziriza ibihano) atari ikigeragezo kuri mwe n’umunezero w’akanya gato.

(Intumwa Muhamadi) iravuga iti “Nyagasani wanjye! Dukiranure mu kuri! Kandi Nyagasani wacu ni Nyirimpuhwe, usabwa ubutabazi bwo kwikingaho ibyo muvuga.”