The Noble Qur'an Encyclopedia
Towards providing reliable exegeses and translations of the meanings of the Noble Qur'an in the world languagesThe Light [An-Noor] - Kinyarwanda Translation - Ayah 26
Surah The Light [An-Noor] Ayah 64 Location Maccah Number 24
ٱلۡخَبِيثَٰتُ لِلۡخَبِيثِينَ وَٱلۡخَبِيثُونَ لِلۡخَبِيثَٰتِۖ وَٱلطَّيِّبَٰتُ لِلطَّيِّبِينَ وَٱلطَّيِّبُونَ لِلطَّيِّبَٰتِۚ أُوْلَٰٓئِكَ مُبَرَّءُونَ مِمَّا يَقُولُونَۖ لَهُم مَّغۡفِرَةٞ وَرِزۡقٞ كَرِيمٞ [٢٦]
Abagore b’inkozi z’ibibi (cyangwa se imvugo mbi) bakwiranye n’abagabo b’inkozi z’ibibi, ndetse n’abagabo b’inkozi z’ibibi (cyangwa se imvugo mbi) bakwiranye n’abagore b’inkozi z’ibibi. Naho abagore bakora ibikorwa byiza bakwiranye n’abagabo bakora ibikorwa byiza, ndetse n’abagabo bakora ibikorwa byiza bakwiranye n’abagore bakora ibikorwa byiza. Abo (bakora ibyiza) ni abere ku byo babavugaho. Bazababarirwa ndetse banahabwe amafunguro meza (mu Ijuru).