عربيEnglish

The Noble Qur'an Encyclopedia

Towards providing reliable exegeses and translations of the meanings of the Noble Qur'an in the world languages

The Standard [Al-Furqan] - Kinyarwanda Translation

Surah The Standard [Al-Furqan] Ayah 77 Location Maccah Number 25

Ubutagatifu ni ubw’uwamanuriye umugaragu we (Muhamadi) igitabo cya Fur’qan (gitandukanya ukuri n’ikinyoma, ari cyo Qur’an), kugira ngo abe umuburizi w’ibiremwa byose.

(Abahakanyi) bishyiriyeho ibigirwamana bitari We (Allah), bitigeze bigira icyo birema na kimwe, ahubwo na byo ubwabyo byararemwe. Nta kibi byakwikiza ndetse nta n’icyiza byakwimarira, kandi ntibifite ubushobozi bwo kwica cyangwa gutanga ubuzima, habe n’ubwo kuzura (abapfuye).

Abahakanye baravuze bati “Iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari ikinyoma (Muhamadi) yahimbye abifashijwemo n’abandi bantu. Rwose (ibyo bavuga) ni bibi cyane kandi ni n’ikinyoma.”

Baranavuze bati “(Qur’an) ni inkuru z’abo hambere (Muhamadi) bamwandikiye; akaba azisomerwa mu gitondo na nimugoroba.”

Vuga (yewe Muhamadi) uti “(Qur’an) yahishuwe n’uzi amabanga yo mu birere n’isi (Allah). Mu by’ukuri We ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.”

“Cyangwa (kubera iki iyo ntumwa) itamanuriwe ubutunzi, cyangwa ngo igire umurima ikuramo amafunguro?” Kandi abahakanyi baranavuze bati “Uwo mukurikiye nta cyo ari cyo usibye kuba ari umuntu warozwe!”

Reba uko bakugize iciro ry’imigani (kugira ngo babone uko baguhakana!) Ahubwo barayobye, kandi ntibashobora kugera mu nzira (igororotse).

(Maze babwirwe bati) “Uyu munsi mwisaba kurimbuka inshuro imwe, ahubwo nimusabe kurimbuka kenshi (kuko nta cyo biri bubamarire)!”

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese uwo (muriro) ni wo mwiza, cyangwa ijuru rihoraho abagandukira (Allah) basezeranyijwe ngo ribe igihembo cyabo ndetse n’iherezo ryabo (ni ryo ryiza)?”

Bazaribonamo ibyo bazifuza byose kandi bazabamo ubuziraherezo. Iryo ni isezerano rya Nyagasani wawe rigomba gusohora.

Kandi umunsi (Allah) azabakoranyiriza hamwe n’ibyo basengaga bitari Allah, azavuga ati “Ese ni mwe mwayobeje aba bagaragu banjye, cyangwa ni bo ubwabo bayobye inzira (y’ukuri)?”

(Ababangikanyijwe na Allah) bazavuga bati “Ubutagatifu ni ubwawe! Ntabwo byari bikwiye ko habaho abandi tugira inshuti batari Wowe, ahubwo bo n’ababyeyi babo wabahaye umunezero kugeza ubwo bibagiwe urwibutso (rwawe), nuko baba abantu barimbutse.”

(Ababangikanyamana bazabwirwa bati) “Rwose (ibigirwamana mwasengaga) byabanyomoje mu byo mubivugaho (ko ari byo mana zanyu), bityo ntimushobora kwikiza (ibihano) cyangwa ngo mubone ubutabazi. N’uzaramuka abangikanyije (Allah) muri mwe, tuzamusogongeza ibihano bikaze.”

Umunsi bazabona Abamalayika, nta nkuru nziza (abo bamalayika bazaba bazaniye) inkozi z’ibibi kuri uwo munsi, (ahubwo) bazazibwira bati “Mukumiriwe (kwinjira mu ijuru) bidasubirwaho.”

(Unibuke) umunsi ikirere kizasatagurika (mu myenge yacyo) hagaragaramo ibicu, maze abamalayika bakamanurwa ari benshi.

(Unibuke) umunsi inkozi y’ibibi izirumagura intoki (yicuza ibyo yakoze) igira iti “Iyo nza kuba narayobotse inzira y’Intumwa (Muhamadi)!”

Nuko Intumwa (Muhamadi) iravuga iti “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri abantu banjye bitaruye iyi Qur’an (ntibayiha agaciro.)”

Uko ni na ko buri muhanuzi twamushyiriyeho abanzi bakomoka mu nkozi z’ibibi. Ariko Nyagasani wawe arahagije kuba Uyobora ndetse n’Umutabazi.

Na ba bandi bahakanye baravuze bati “Kuki (Muhamadi) atahishuriwe Qur’an icyarimwe ari imbumbe?” (Allah aravuga ati) “Uko (kuyihishura itatanye) ni ukugira ngo tuyikoreshe tugukomeza umutima (yewe Muhamadi). Kandi twayiguhishuriye buhoro buhoro (kugira ngo yorohere abayisoma).”

Kandi nta rugero bakuzanira (rugamije guhinyura Qur’an) ngo tubure kukuzanira (igisubizo cy’) ukuri ndetse n’ibisobanuro birushijeho kuba byiza.

Ba bandi bazakoranyirizwa mu muriro wa Jahanamu bagenza uburanga bwabo, ni bo bazaba bari mu rwego rubi kandi barayobye inzira (y’ukuri) bikabije.

Kandi mu by’ukuri twahaye Musa igitabo (Tawurati), tunamugenera umuvandimwe we Haruna (Aroni) kugira ngo amufashe.

Nuko turababwira tuti “Nimujye ku bantu bahakanye amagambo yacu (maze bajyayo barabigisha ariko bakomeza guhakana), nuko turabarimbura bihambaye.”

(Twanarimbuye) aba Adi[1] ndetse n’aba Thamudu,[2] n’abari baturiye iriba rya Rasi,[3] ndetse n’ibisekuru byinshi byabayeho hagati aho.

Kandi buri wese (muri bo) twamuhaye ingero zihagije, maze bose (banga kwemera) tubarimbura bihambaye.

Kandi rwose (Ababangikanyamana b’i Maka) bajyaga banyura ku mudugudu (w’abantu ba Lutwi) wamanuriweho imvura mbi (y’amabuye). Ese ntibawubonaga (ngo bibahe isomo)? Ahubwo ntibizeraga izuka.

Ese (yewe Muhamadi) wabonye uwafashe irari rye akarigira imana ye? Ese ni wowe uzamubera umwishingizi (wo kumugarura ku kwemera)?

Kandi ni We (Allah) wabagiriye ijoro kuba nk’umwambaro (ubahishira), ibitotsi abigira ikiruhuko ndetse n’amanywa ayagira igihe cyo gushakisha imibereho.

Kugira ngo dusubize ubuzima ubutaka bwapfuye (bwakakaye), kandi tunayanywesha byinshi mu byo twaremye; (yaba) amatungo ndetse n’abantu.

Kandi rwose (imvura) twarayibasaranganyije kugira ngo batekereze (inema za Allah), ariko abenshi mu bantu baranze bahitamo guhakana.

Bityo ntuzumvire abahakanyi, ahubwo ujye uhangana na bo (ubigisha) uyifashishije (Qur’an).

Ndetse ni na We waremye umuntu amukomoye mu mazi (intanga), anamushyiriraho uburyo azajya agira amasano binyuze mu maraso ndetse no gushyingiranwa. Kandi Nyagasani wawe ni Ushobora byose.

(Abahakanyi) basenga ibitari Allah bitagira icyo bibamarira cyangwa ngo bigire icyo bibatwara. Kandi umuhakanyi afatanya (na Shitani) kwigomeka kuri Nyagasani we.

Kandi nta kindi twakoherereje usibye kuba utanga inkuru nziza (yo kuzagororerwa ijuru ku bazumvira Allah) ndetse n’umuburizi (ku bazigomeka).

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, ariko uzashaka gukurikira inzira imuganisha kwa Nyagasani we (yemerewe kugira icyo atanga mu nzira ya Allah ku bushake bwe).”

We waremye ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo mu minsi itandatu, hanyuma Nyirimpuhwe (Allah) aganza hejuru ya Ar’shi.[1] Bityo (yewe Muhamadi) mubaze ibijyanye na We (akwibwire kuko) ariyizi neza.

N’iyo (abahakanyi) babwiwe bati “Nimwubamire Nyirimpuhwe!” Baravuga bati “Nyirimpuhwe nde? Ese tugomba kubamira uwo (wowe Muhamadi) udutegetse?” Nuko ibyo bikabongerera guhunga (ukuri).

Ni na bo barara amajoro bubama, ndetse banahagaze (basingiza) Nyagasani wabo.

Ni na bo bavuga bati “Nyagasani wacu! Dukize ibihano by’umuriro wa Jahanamu, kubera ko mu by’ukuri ibihano byawo bizahoraho.”

Mu by’ukuri (umuriro) ni ho hantu habi ho kuba no gutura.

(Abagaragu ba Nyirimpuhwe kandi) ni na bo batajya baba abahamya b’ibinyoma, kandi iyo banyuze ku bidafite akamaro, babinyuraho biyubashye.

Abo ni bo bazahembwa imyanya yo hejuru (mu ijuru) kubera ukwihangana kwabo. Bazakirizwamo indamutso n’amagambo by’amahoro,

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Iyo bitaza kuba ugusaba kwanyu, Nyagasani wanjye ntiyari kubitaho ariko (mwebwe abahakanyi) mwahinyuye (Intumwa ye). Bityo ibihano byanyu bizahoraho.”