عربيEnglish

The Noble Qur'an Encyclopedia

Towards providing reliable exegeses and translations of the meanings of the Noble Qur'an in the world languages

The Poets [Ash-Shuara] - Kinyarwanda Translation

Surah The Poets [Ash-Shuara] Ayah 227 Location Maccah Number 26

Twaa Siin Miim.[1]

Iyi ni imirongo y’igitabo gisobanutse (Qur’an).

Hari ubwo (yewe Muhamadi) wazicwa n’agahinda kubera ko batemeye (ubutumwa bwawe).

Tubishatse twabamanurira igitangaza giturutse mu kirere, maze amajosi yabo agahora acyicishijeho bugufi (baba babishaka cyangwa batabishaka, ariko nta we dushaka guhatira kwemera).

Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera.

Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.

(Unibuke) ubwo Nyagasani wawe yahamagaraga Musa (akamubwira ati) “Jya ku bantu b’inkozi z’ibibi”,

Abantu ba Farawo, (ubabwire uti) “Ese ntibakwiye gutinya (ibihano bya Allah, bakareka ibibi barimo)?”

(Musa) aravuga ati “Nyagasani! Mu by’ukuri ndatinya ko bazampinyura,

Maze igituza cyanjye kigafungana (kubera intimba n’agahinda), kandi ururimi rwanjye ntirubanguka (mu gusobanura amagambo). Bityo nyoherereza Haruna (aze amfashe).”

“Kandi (abantu ba Farawo) hari icyaha banshinja, nkaba ntinya ko bazanyica.”

(Allah) aravuga ati “Si ko bimeze (ntibazakwica)! Ngaho mwembi nimujyane ibitangaza byacu (kwa Farawo). Mu by’ukuri tuzaba turi kumwe namwe twumva (ibizavugwa byose).”

Mwembi nimujye kwa Farawo mumubwire muti “Mu by’ukuri twe turi Intumwa za Nyagasani w’ibiremwa byose.”

(Farawo) aravuga ati “Ese ntitwakureze kuva ukiri umwana, ukabana natwe imyaka (myinshi) y’ubuzima bwawe?”

Maze ugakora igikorwa wakoze (cyo kwica umuntu), uri mu ndashima (ineza twakugiriye)!”

“Nuko ndabahunga kubera kubatinya. Ariko Nyagasani wanjye yampaye ubumenyi (bwo kumusobanukirwa ndetse n’ubuhanuzi), anangira umwe mu ntumwa (ze).

Farawo aravuga ati “Ese Nyagasani w’ibiremwa byose ni nde?”

(Musa) aravuga ati “Ni Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, niba mudashidikanya (ko ari We wabiremye ngaho nimumwemere).”

(Farawo) abwira abamukikije ati “Aho ntimunyumvira (ibyo ari kuvuga)?”

(Musa) aravuga ati “(Uwo) ni Nyagasani wanyu akaba na Nyagasani w’abakurambere banyu!”

(Musa) aravuga ati “(Uwo) ni Nyagasani w’Uburasirazuba n’Uburengerazuba n’ibiri hagati yabyo, (ibyo ni ibyatuma mumwemera) niba mufite ubwenge.”

(Farawo) aravuga ati “Nuramuka ugize indi mana (wemera) itari njye, rwose ndakugira umwe mu mbohe.”

(Musa) aravuga ati “Ese (wamfunga) n’iyo naba nkuzaniye ikintu kigaragara (cyerekana ukuri kwanjye)?”

(Farawo) aravuga ati “Ngaho kizane niba koko uri mu banyakuri.”

(Farawo) abwira ibyegera bye ati “Mu by’ukuri uyu ni umurozi w’umuhanga;

Baravuga bati “Ba umwihoreye (we) n’umuvandimwe we, maze wohereze abakoranya abantu mu mijyi;

Nuko abarozi barakoranywa (bahabwa) igihe n’umunsi byagenwe[1] (byo guhura na Musa).

“Hari ubwo twakurikira abarozi (bo ku ruhande rwa Farawo) baramutse ari bo batsinze.

(Farawo) aravuga ati “Yego! Kandi mu by’ukuri muraba mu byegera (byanjye).”

Musa arababwira ati “Nimunage ibyo mushaka kunaga (bigaragaza ukuri kwanyu)!”

Nuko banaga imigozi yabo n’inkoni zabo (bihinduka inzoka nto), baravuga bati “Ku bw’icyubahiro cya Farawo, rwose ni twe dutsinda.”

Maze Musa anaga inkoni ye (ihinduka inzoka nini), itangira kumiragura ibyo (abarozi) bari bamaze guhimba.

Baravuga bati “Nta cyo bitwaye! Mu by’ukuri tuzasubira kwa Nyagasani wacu.”

Mu by’ukuri twiringiye ko (Nyagasani) azatubabarira ibyaha byacu kuko tubaye aba mbere mu kwemera (ubutumwa bwa Musa).

Kandi twahishuriye Musa (tugira tuti) “Jyana abagaragu banjye (Abayisiraheli) nijoro! Mu by’ukuri muraza gukurikirwa (na Farawo n’ingabo ze).”

Maze Farawo (yumvise ko bagiye), yohereza mu mijyi abakoranya (ingabo zo kubakumira).

(Farawo arababwira ati) “Mu by’ukuri bariya (Bayisiraheli) ni agatsiko k’abantu bake.”

“Kandi rwose baturakaje (kugenda tutabibahereye uburenganzira).”

“Ndetse twese turi maso kandi twiteguye (guhangana na bo).”

Nuko (Farawo n’abantu be) tubakura (mu gihugu cye kirimo) ubusitani n’imigezi,

(Tubakura) mu mitungo ndetse no mu nyubako ziyubashye,

Maze (Farawo n’ingabo ze) barabakurikira mu gitondo izuba rirashe (kugira ngo babice).

(Musa) aravuga ati “Si ko bimeze! Mu by’ukuri ndi kumwe na Nyagasani wanjye, aranyobora.”

Nuko duhishurira Musa (tugira tuti) “Kubita inkoni yawe mu nyanja! (Akubise, inyanja) icikamo ibice (bibiri), buri gice kimera nk’umusozi munini cyane.”

Maze abandi (Farawo n’ingabo ze) tubegereza hafi (na bo bakurikira iyo nzira).

Hanyuma abandi (Farawo n’ingabo ze) turabaroha.

Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), nyamara abenshi muri bo ntibemera.

Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.

Ubwo yabwiraga se n’abantu be ati “Ese ibi ni ibiki musenga?”

(Ibrahimu) aravuga ati “Ese iyo mubisabye birabumva?”

“Cyangwa hari icyo bibamarira cyangwa ngo bigire icyo bibatwara?”

(Ibrahimu) aravuga ati “Ese ntimutekereza ku byo musenga?”

“Mu by’ukuri ibyo (musenga) ni abanzi banjye (sinshobora kubisenga), ahubwo (nsenga) Nyagasani w’ibiremwa byose.”

“Ni na We uzanyambura ubuzima, hanyuma akazabunsubiza (igihe cy’izuka).

Nyagasani! Mpa kugira ubumenyi (bwo kugusobanukirwa ndetse n’ubuhanuzi), kandi uzampuze n’abagaragu bawe b’intungane.

Kandi ntuzankoze isoni ku munsi (ibiremwa byose) bizazurwa.

Umunsi imitungo n’urubyaro bitazagira icyo bimarira (nyirabyo).

Usibye gusa uzagera kwa Allah afite umutima usukuye (uzira ibangikanyamana).

N’umuriro uzagaragarizwa abayobye (ba nyamujya iyo bijya).

“Bitari Allah? Ese bishobora kubatabara cyangwa ngo byitabare ubwabyo?”

Maze bo ndetse n’abayobye bajugunywemo (mu muriro) bacuramye.

Nibawugeramo (abayobye n’ababayobeje) bazavuga batongana bati,

“Ku izina rya Allah! Rwose twari mu buyobe bugaragara (ubwo twabasengaga).”

Ubwo twabareshyeshyaga na Nyagasani w’ibiremwa byose.

None nta bavugizi dufite (batuvuganira tukava mu bihano).

Nta n’inshuti magara dufite (yatugirira impuhwe).

Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera.

Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.

Ubwo umuvandimwe wabo Nuhu yababwiraga ati “Ese ntimugandukira Allah?”

“Mu by’ukuri njye ndi Intumwa yanyu yizewe.”

“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”

“Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.”

“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”

Baravuga bati “Ese twakwemera dute kandi warayobotswe n’abantu basuzuguritse?”

(Nuhu) aravuga ati “Ntabwo nshinzwe kumenya ibyo bakora (icyo nshinzwe ni ukubagezaho ubutumwa gusa)”

Nta kindi ndi cyo, usibye kuba ndi umuburizi ugaragara.

Baravuga bati “Yewe Nuhu! Nuramuka utarekeye aho (ibyo wigisha), rwose uzaba mu bazaterwa amabuye (kugeza upfuye).”

(Nuhu) aravuga ati “Nyagasani! Mu by’ukuri abantu banjye barampakanye”,

“Bityo ca iteka ridasubirwaho hagati yanjye na bo (ririmbura abahakanye), kandi undokorane n’abemeramana turi kumwe.”

Nuko tumurokorana n’abari kumwe na we mu nkuge yuzuye (ibiremwa bitandukanye yashyizemo).

Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), nyamara abenshi muri bo ntibemera.

Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.

Ubwo umuvandimwe wabo Hudu yababwiraga ati “Ese ntimwatinya (Allah)?”

“Mu by’ukuri njye ndi Intumwa yanyu yizewe.”

126.“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”

“Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.”

Ese mwubaka (amazu maremare) ahirengeye hose mugamije kunnyega no gusuzugura (abagenzi bayanyuraho)?

N’iyo mugabye igitero (ku wo ari we wese), mukigaba nta mpuhwe.

“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”

(Hudu aravuga ati) “Mu by’ukuri ndatinya ko (nimukomeza guhakana) mwazahanishwa ibihano byo ku munsi uhambaye.”

Ibi (twemera) si ibindi, usibye ko ari imigenzo n’imyemerere (gakondo) y’abo hambere.

Nuko baramuhinyura, maze turabarimbura. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera.

Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimbabazi.

Abantu bo mu bwoko bwa Thamudu (na bo) bahinyuye Intumwa.

Ubwo umuvandimwe wabo Swalehe yababwiraga ati “Ese ntimwatinya Allah?”

“Mu by’ukuri njye ndi Intumwa yanyu yizewe.”

“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”

“Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.”

“Ese (mukeka ko) muzarekerwa mu byo murimo aha (ku isi, ngo mubeho) mutekanye (nta bihano nta no gupfa)?”

“Mu mirima (myiza) ndetse n’imigezi (itemba),”

“No mu bihingwa (bitandukanye) n’imitende ifite imigondoro yoroshye?”

“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”

“Kandi ntimukumvire amategeko y’inkozi z’ibibi.”

Baravuga bati “Mu by’ukuri wowe (Swalehe) uri umwe mu bantu barozwe!”

“Wowe nta kindi uri cyo usibye ko uri umuntu nkatwe. Ngaho zana ikimenyetso (kigaragaza ko uri Intumwa) niba koko uri mu banyakuri!”

(Swalehe) aravuga ati “Dore iyi ngamiya y’ishashi, izajya inywa amazi umunsi umwe namwe munywe ku wundi munsi uzwi.”

“Kandi muramenye ntimuzayigirire nabi mutazavaho mukagerwaho n’ibihano by’umunsi uhambaye.”

Nuko bagerwaho n’ibihano. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera.

Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.

Abantu ba Lutwi (Loti) bahinyuye Intumwa (zaboherejweho).

Ubwo umuvandimwe wabo Lutwi yababwiraga ati “Ese ntimwatinya (Allah)?”

“Mu by’ukuri njye ndi Intumwa yanyu yizewe.”

“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”

“Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.”

“Kuki muhitamo kuryamana n’abantu b’igitsinagabo (nkamwe),”

“Maze mukareka abo Nyagasani wanyu yabaremeye ngo bababere abagore? Ahubwo mwe muri abantu barengera (amategeko ya Allah).”

Baravuga bati “Yewe Lutwi (Loti)! Nutarekera aho (ibyo utubwira), rwose uzaba mu bazirukanwa (mu gihugu cyacu)!”

(Lutwi) aravuga ati “Mu by’ukuri ibyo mukora ndabyanga cyane.”

(Lutwi aravuga ati) “Nyagasani! Ndokorana n’umuryango wanjye (uturinde) ibyo bakora.”

Usibye umukecuru (umugore we) wasigaye (akaba) mu barimbutse.

Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera.

Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.

“Mu by’ukuri njye ndi Intumwa yanyu yizewe.”

“Bityo nimugandukire Allah kandi munyumvire.”

“Kandi ntabwo (kubagezaho ubutumwa) mbibasabira igihembo, kuko ibihembo byanjye biri kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.”

“Mujye mwuzuza ibipimo (by’iminzani) kandi ntimugatere (abandi) igihombo.”

Baravuga bati “Mu by’ukuri wowe (Shuwayibu) uri umwe mu bantu barozwe!”

(Shuwayibu) aravuga ati “Nyagasani wanjye ni We uzi neza ibyo mukora.”

Nuko baramuhinyura, maze bagerwaho n’ibihano by’umunsi w’igicucucucu[1] Mu by’ukuri byari ibihano by’umunsi uhambaye.

Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwa Allah), ariko abenshi muri bo ntibemera.

Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.

Kandi mu by’ukuri iyi (Qur’an) yahishuwe na Nyagasani w’ibiremwa (byose),

Nuko izanwa (ku isi) na Roho w’umwizerwa [Malayika Jibrilu (Gaburiheli)],

(Ayishyitsa) ku mutima wawe (yewe Muhamadi) kugira ngo ube umwe mu baburira,

(Yayizanye iri) mu rurimi rw’Icyarabu gisobanutse.

Kandi mu by’ukuri iyo (Qur’an) yavuzwe no mu bitabo byahishuriwe Intumwa zo hambere.

Ese ntibyababera ikimenyetso (kigaragaza ko Qur’an ari ukuri) kuba abamenyi b’Abayisiraheli barayimenye (nk’iy’ukuri, ndetse bamwe muri bo bakayoboka Isilamu)?

Uko ni ko dushyira mu mitima y’inkozi z’ibibi (guhakana Qur’an).

Maze bakavuga bati “Ese ntitwahabwa umwanya (kugira ngo twicuze)?”

Ubu koko ibihano byacu (ni byo) basaba ko byihutishwa?

Urabona (yewe Muhamadi), turamutse tubahaye kubaho igihe kirekire,

(Twohereje) ngo bibutse, kandi ntitwigeze tuba abahemu (ngo tubarimbure tubarenganyije).

Kandi ntabwo amashitani ari yo yayihishuye (Qur’an),

Mu by’ukuri ayo (mashitani) yakumiriwe kumva (ibivugirwa mu ijuru).

Kandi (yewe Muhamadi) ujye uburira abantu ba hafi mu muryango wawe.

Ariko nibaramuka bakwigometseho, uzababwire uti “Mu by’ukuri njye nitandukanyije n’ibyo mukora.”

Kandi ujye uniringira (Allah), Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirimpuhwe.

We ukureba igihe ubyutse gukora iswala (mu gicuku),

Ndetse n’ibyo ukora (wunama, ununamuka) uri kumwe n’abubama.

Mu by’ukuri (Allah), ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.

Yumviriza (amagambo avugwa n’abamalayika mu ijuru akongeramo ibyayo), nyamara amenshi muri yo ni amanyabinyoma.[1]

Ese ntubona ko (mu busizi bwabo) bavuga kuri buri ngingo bashimagiza cyangwa basebya?

Usibye gusa ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bagasingiza Allah cyane, ndetse bakanirwanaho (bakoresheje ibisigo mu kunyomoza abasizi b’abanyabinyoma) nyuma yo kurenganywa (batukwa). Naho inkozi z’ibibi bidatinze zizamenya icyerekezo zizerekeramo.