عربيEnglish

The Noble Qur'an Encyclopedia

Towards providing reliable exegeses and translations of the meanings of the Noble Qur'an in the world languages

THE ANT [An-Naml] - Kinyarwanda Translation

Surah THE ANT [An-Naml] Ayah 93 Location Maccah Number 27

Twaa-Siin; [1] iyo ni imirongo ya Qur’an ikaba n’igitabo gisobanutse (kinashyira ibintu ku mugaragaro).

(Iyo mirongo) ni umuyoboro ndetse ikaba n’inkuru nziza ku bemera.

Mu by’ukuri ba bandi batemera imperuka, twabakundishije ibikorwa byabo (ibibi bakabibonamo ibyiza), bityo bakaba barindagira.

Kandi mu by’ukuri, wowe (Muhamadi) wakira Qur’an iturutse kuri Nyirubugenge buhambaye (Allah), Umumenyi uhebuje.

(Wibuke) ubwo Musa yabwiraga umuryango we (igihe yavaga i Mediyani ajya Misiri) ati “Mu by’ukuri njye ndabutswe umuriro; ndaje mbazanire amakuru yawo (yadufasha kumenya inzira) cyangwa mbazanire igishirira cyaka kugira ngo mwote.”

Ubwo yawugeragaho, yarahamagawe (arabwirwa) ati “Yuje umugisha uri muri uyu muriro n’abari iruhande rwawo; kandi ubutagatifu ni ubwa Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose.”

Yewe Musa! Mu by’ukuri ni Njye Allah, Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.

(Allah aravuga ati) “Ngaho naga inkoni yawe hasi!” Maze (Musa ayinaze) ayibona yinyagambura nk’inzoka, ahindukira yiruka ntiyagaruka inyuma. (Allah aramubwira ati) “Yewe Musa! Witinya! Mu by’ukuri iwanjye Intumwa ntizitinya.”

Uretse uwakoze ikibi hanyuma ikibi (yakoze) akagisimbuza icyiza. Mu by’ukuri ndi Nyir’ukubabarira, Nyirimpuhwe.

Unashyire ukuboko kwawe (ikiganza cyawe) mu kwaha, uragukuramo kwererana ntacyo kwabaye. (Iki ni kimwe) mu bitangaza icyenda (wahawe ngo ubyifashishe) kwa Farawo n’abantu be. Mu by’ukuri bo ni abantu b’ibyigomeke.

Ariko ubwo ibitangaza byacu bisobanutse byabageragaho ku buryo bugaragara, baravuze bati “Ubu ni uburozi bugaragara.”

Kandi Sulayimani yazunguye (ubuhanuzi, ubumenyi n’ubwami bwa) Dawudi, nuko aravuga ati “Yemwe bantu! Twigishijwe (kumva) imvugo z’inyoni kandi duhabwa buri kintu. Mu by’ukuri izi ni ingabire zigaragara (ziturutse kwa Allah).”

Nuko bidatinze (Samusure) iraza maze iravuga iti “Namenye ibyo utamenye kandi nje nturutse i Saba-i (Sheba muri Yemen), nkuzaniye inkuru y’impamo.”

Mu by’ukuri nahasanze umugore (witwa Balqis ari we) ubategeka. Kandi yahawe buri kintu, ndetse afite n’intebe y’ubwami ihambaye.

(Shitani yabakumiriye kugana inzira ya Allah) kugira ngo batubamira Allah, We ushyira ahagaragara ibyihishe mu birere no mu isi, ndetse azi ibyo muhisha n’ibyo mugaragaza.

Allah, nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by’ukuri itari We, Nyagasani wa Ar’shi[1] ihambaye.

(Sulayimani) aravuga ati “Turareba niba uvugisha ukuri cyangwa niba uri umwe mu banyabinyoma!”

(Samusure irarujyana irarunaga, Umwamikazi w’i Sheba) aravuga ati “Yemwe banyacyubahiro! Mu by’ukuri nazaniwe urwandiko rwubahitse”,

Mu by’ukuri rwaturutse kwa Sulayimani, kandi rwose ruragira ruti “Ku izina rya Allah Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi”;

(Umwamikazi arongera) aravuga ati “Yemwe banyacyubahiro! Nimungire inama muri iki kibazo. Ntabwo nari gufata umwanzuro mudahari ngo mungire inama.”

Nuko ubwo (uhagarariye Intumwa zitwaye impano) yageraga kwa Sulayimani yaramubwiye ati “Ese murashaka kumfashisha umutungo (wanyu) kandi ibyo Allah yampaye ari byo byiza kurusha ibyo yabahaye? Ahubwo ni mwe mwishimira impano muhawe!”

(Nuko Sulayimani aramubwira ati) “Subirayo! Rwose tuzaboherereza ingabo badashobora guhangana na zo, kandi rwose (igihugu cyabo) tuzakibasohoramo baciye bugufi kandi basuzuguritse.”

(Sulayimani) aravuga ati “Yemwe byegera! Ni nde muri mwe wanzanira intebe ye (umwamikazi) y’ubwami mbere y’uko baza bansanga baciye bugufi?”

Umwe mu bahawe ubumenyi bw’igitabo aravuga ati “Njye ndayikuzanira mbere y’uko uhumbya!” (Nuko ahita ayizana!) Nuko (Sulayimani) ayibonye iteye imbere ye, aravuga ati “Ibi ni ku bw’ingabire za Nyagasani wanjye kugira ngo angerageze (arebe) niba nshimira cyangwa ntashimira! Kandi ushimira aba ashimira ku bw’inyungu ze, naho uhakana (aba yihemukiye). Mu by’ukuri Nyagasani ni Uwihagije, Umunyabuntu.”

(Sulayimani) aravuga ati “Nimuyoberanye intebe ye y’ubwami kugira ngo turebe niba ari buyimenye cyangwa se ari buyiyoberwe nk’abandi?”

Nuko aje, arabazwa ati “Ese intebe y’ubwami yawe imeze itya?” Aravuga ati “Irasa nka yo neza!” (Nuko Sulayimani aravuga ati) “Kandi twari twaramenyeshejwe (ko azayoboka Isilamu) mbere y’uko aza, ndetse twari abicisha bugufi (Abayisilamu).”

(Umwamikazi) yarabwiwe ati “Injira mu ngoro!” Nuko ayibonye akeka ko ari amazi menshi (azamura imyambaro) agaragaza imirundi ye. (Sulayimani) aravuga ati “Mu by’ukuri (ibi ubona) ni ingoro ishashemo ibirahuri (bishashe hejuru y’amazi)!” (Umwamikazi) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri narihemukiye none nifatanyije na Sulayimani kwicisha bugufi kuri Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose.”

Kandi rwose twoherereje abantu bo mu bwoko bwa Thamudu umuvandimwe wabo Swalehe, (arababwira ati) “Mugaragire Allah (wenyine).” Nuko bacikamo amatsinda abiri ashyamiranye (irimwemera n’irimuhakana).

(Swalehe abwira itsinda ryamuhakanye) ati “Yemwe bantu banjye! Kuki mushaka kwihutisha ikibi (ibihano bya Allah) mbere y’icyiza (impuhwe za Allah)? Kuki mudasaba Allah imbabazi kugira ngo mugirirwe impuhwe?”

Baravuga bati “Wowe n’abo muri kumwe tubabonamo abateramwaku.” Aravuga ati “Ibyago byanyu bituruka kwa Allah; ahubwo mwe muri abantu bari mu bigeragezo.”

(Bamwe muri bo babwira abandi) bati “Murahire ku izina rya Allah ko turi bumwubikire mu ijoro, we n’abantu be (tukabica), maze tukazabwira abo mu muryango we tuti “Ntitwabonye icyoretse umuryango we, kandi rwose turavuga ukuri.”

Ziriya ni ingo zabo zahindutse amatongo kubera ibikorwa byabo bibi. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso ku bantu bafite ubumenyi.

(Unibuke) ubwo Lutwi (Loti) yabwiraga abantu be ati “Ese murakora igikorwa cy’urukozasoni kandi mubona (ububi bwacyo)?”

Tubagushaho imvura (y’amabuye), ububi bw’imvura ku baburiwe (ntibumvire) twabunganya iki?

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, kandi amahoro abe ku bagaragu be yahisemo. Ese Allah ni We mwiza cyangwa ibyo bamubangikanya (na we ni byo byiza)?”

Ese uwagize isi aho gutura, akayishyiramo imigezi, akayishyiraho imisozi, ndetse akanashyira urubibi hagati y’inyanja ebyiri (ifite amazi y’urwunyunyu n’ifite ay’urubogobogo; si We mwiza kurusha ibigirwamana byanyu)? Ese hari indi mana ibangikanye na Allah? Ariko abenshi muri bo ntibabizi?

Ese uwakira ubusabe bw’uri mu makuba igihe amusabye, akanakuraho ikibi ndetse akabagira abasigire ku isi (si We mwiza kurusha ibigirwamana byanyu)? Ese hari indi mana ibangikanye na Allah? Ni gake mwibuka!

Ese ubayobora mu mwijima w’imusozi n’uwo mu nyanja, akaboherereza imiyaga itanga inkuru nziza ibanziriza impuhwe ze (imvura, si We mwiza kurusha ibigirwamana byanyu)? Ese hari indi mana ibangikanye na Allah? Allah ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.

Ese uwatangije irema akazanarisubiramo (azura abapfuye), akabaha amafunguro aturutse mu kirere no mu isi (si We mwiza kurusha ibigirwamana byanyu)? Ese hari indi mana ibangikanye na Allah? Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ngaho nimuzane ibimenyetso byanyu (bigaragaza ko Allah afite uwo abangikanye na We) niba koko muri abanyakuri.”

Na ba bandi bahakanye baravuze bati “Ese twe n’abakurambere bacu nituba igitaka (nyuma yo gupfa), mu by’ukuri tuzazurwa?”

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimutambagire ku isi, maze murebe uko iherezo ry’inkozi z’ibibi ryagenze.”

Kandi (abaguhakanye) ntibazagutere agahinda, ndetse ntukababazwe n’imigambi mibisha bacura.

(Abahakanyi) baravuga bati “Ese ni ryari iri sezerano rizasohora niba muri abanyakuri?”

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Hari ubwo bimwe mu byo musaba kwihutishwa (ibihano) byaba biri hafi yanyu.”

Ndetse mu by’ukuri Nyagasani wawe azi ibyo ibituza byabo bihishe kandi azi n’ibyo bagaragaza.

Kandi rwose yo (Qur’an) ni umuyoboro n’impuhwe ku bemeramana.

Mu by’ukuri Nyagasani wawe azabakiranura akoresheje itegeko rye. Kandi We ni Nyiricyubahiro bihebuje, Umumenyi uhebuje.

Bityo (yewe Muhamadi) jya wiringira Allah! Mu by’ukuri wowe uri mu kuri kugaragara.

Mu by’ukuri ntushobora kumvisha abapfu (ukuri), ndetse ntiwanakumvisha ibipfamatwi umuhamagaro (wawe) mu gihe bateye umugongo bagenda.

Kandi ntiwanashobora kuyobora impumyi (uzikura) mu buyobe bwazo, ahubwo abo wumvisha ni abemera amagambo yacu, bakaba ari na bo bicisha bugufi (Abayisilamu).

(Unibuke) umunsi tuzakoranya muri buri muryango (Umat) itsinda ry’abahakanye amagambo yacu, maze bagashyirwa ku mirongo (mu matsinda).

Kugeza ubwo bazagera (imbere ya Allah) akavuga ati “Ese mwahakanye amagambo yanjye mutaranabanje kuyasobanukirwa (ngo mumenye niba ari ukuri cyangwa ari ibinyoma), cyangwa mwakoraga iki (kindi)?”

Nuko imvugo (y’ibihano) ibasohoreraho kubera ibibi byabo, kandi ntibazashobora kugira icyo bavuga (biregura).

Ese ntibabona ko twabashyiriyeho ijoro kugira ngo bariruhukemo, n’amanywa kugira ngo babashe kubona (bityo bashake ibibabeshaho)? Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu bemera.

(Kuri uwo munsi) uzaba yarakoze icyiza (ku isi) azabona icyiza kikiruta, kandi kuri uwo munsi bazaba batekanye, nta bwoba bafite.

Naho abazaba barakoze ibibi, bazarohwa mu muriro babanjemo uburanga bwabo (maze babwirwe bati) “Ese iki si igihembo cy’ibyo mwajyaga mukora?”

Mu by’ukuri njye (Muhamadi) nategetswe kugaragira Nyagasani w’uyu mujyi (wa Maka), We wawutagatifuje kandi akaba ari na We Mugenga wa buri kintu. Ndetse nanategetswe kuba mu bicisha bugufi (Abayisilamu).

Kandi (yewe Muhamadi) uvuge uti “Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah. Azabereka ibimenyetso bye mubimenye.” Kandi Nyagasani wawe ntabwo ayobewe ibyo mukora.