عربيEnglish

The Noble Qur'an Encyclopedia

Towards providing reliable exegeses and translations of the meanings of the Noble Qur'an in the world languages

The Story [Al-Qasas] - Kinyarwanda Translation

Surah The Story [Al-Qasas] Ayah 88 Location Maccah Number 28

Twaa Siin Miim[1]

No kubaha ubushobozi mu gihugu, ndetse no kugira ngo twereke Farawo na Hamana ndetse n’ingabo zabo, ibyo bajyaga bikanga ko byaturuka kuri bo (Abayisiraheli).

Umugore wa Farawo aravuga (abwira Farawo) ati “(Uyu mwana) azaba ibyishimo byanjye nawe! Ntimumwice! Hari ubwo yazatugirira akamaro cyangwa tukamugira umwana wacu.” Ariko (Farawo n’abantu be) ntibiyumvishaga (ko ari we uzaba impamvu yo korama kwabo).

Umutima wa nyina wa Musa wasigaye nta kindi kiwurimo (usibye gutekereza umwana we). Haburaga gato ngo amugaragaze (ko ari uwe) iyo tutamukomeza umutima kugira ngo abe mu bemera (isezerano ryacu).

Nuko (nyina wa Musa) abwira mushiki wa Musa (igihe yamunagaga mu mazi) ati “Mukurikire!” Maze agenda amurebera kure batabyiyumvisha.

(Musa) twari twaramuziririje konswa n’(abandi bagore) mbere (y’uko tumugarura kwa nyina), maze mushiki we arababwira ati “Ese mbarangire umuryango wamubarerera kandi ukamuha uburere bwiza?”

(Musa) aravuga ati “Nyagasani! Mu by’ukuri nihemukiye; bityo mbabarira.” Nuko (Allah) aramubabarira. Rwose We ni Nyir’ukubabarira ibyaha, Nyirimbabazi.

Nuko bukeye (Musa) aramukira mu mujyi afite ubwoba, akurikirana (ngo amenye inkurikizi z’ibyo yakoze). Maze wa wundi wamutabaje ku munsi wabanje avuza akamo amutabaza (nanone). Musa aramubwira ati “Mu by’ukuri bigaragara ko wiyenza.”

Nuko awusohokamo akebaguza, afite ubwoba (bw’uko ashobora gufatwa). Aravuga ati “Nyagasani! Nkiza abantu b’inkozi z’ibibi.”

Maze ageze ku mazi (iriba) ya Madiyana, ahasanga abantu benshi buhira (amatungo yabo), inyuma yabo hari abagore babiri bakumira (amatungo yabo kwegera amazi). Aravuga ati “Mufite ikihe kibazo?” Baravuga bati “Ntidushobora gushora (amatungo yacu) abashumba badakutse, kandi data ni umusaza ukuze.”

Nuko arabuhirira (amatungo), nyuma yerekeza mu gicucu (cy’igiti) maze aravuga ati “Nyagasani! Rwose nkeneye ibyiza wamanurira uko byaba bimeze kose.”

Maze umwe muri ba bagore babiri aza amusanga afite isoni, aravuga ati “Mu by’ukuri data araguhamagaye kugira ngo aguhe igihembo cy’uko watwuhiriye (amatungo).” Nuko (Musa aramwitaba) amugezeho amubarira inkuru (y’ibyamubayeho), maze aramubwira ati “Ntugire ubwoba! Ukize abantu b’inkozi z’ibibi.”

Umwe muri bo (abagore) aravuga ati “Dawe! Muhe akazi! Kubera ko mu by’ukuri umwiza ukwiriye kugaha ni umunyembaraga w’umwizerwa.”

Nuko Musa yujuje igihe (bumvikanye), ajyana n’umuryango we (basubiye mu Misiri), arabukwa umuriro iruhande (rw’umusozi) wa Twuri. Maze abwira umuryango we ati “Nimusigare aha, mu by’ukuri njye ndabutswe umuriro; hari ubwo nabazanira amakuru yawo (yadufasha kumenya inzira) cyangwa nkabazanira igishirira kugira ngo mwote.”

“Naga inkoni yawe hasi!” (Arayinaga) maze abonye yinyagambura imeze nk’inzoka (ikubita hirya no hino), agira ubwoba arahunga ntiyahindukira. (Allah) aramubwira ati “Yewe Musa! Garuka kandi ntugire ubwoba, mu by’ukuri uri mu batekanye.”

Injiza ukuboko kwawe (ikiganza cyawe) mu kwaha (mu mwenge w’ikanzu yawe), kuravamo kurabagirana bidatewe n’uburwayi. Kandi wipfumbate kugira ngo ushire ubwoba. Ibyo byombi ni ibimenyetso bigaragara biturutse kwa Nyagasani wawe, uzifashisha kwa Farawo n’ibyegera bye. Mu by’ukuri bo ni abantu b’inkozi z’ibibi.

(Musa) aravuga ati “Nyagasani! Mu by’ukuri nabishemo umuntu none ndatinya ko bazanyica.”

(Allah) aravuga ati “Tuzagushyigikiza umuvandimwe wawe, tunabahe ibimenyetso bidasubirwaho mwembi; bityo ntibazabasha kugira icyo babatwara ku bw’ibitangaza byacu. Mwembi n’abazabakurikira muzatsinda.”

Nuko Musa abagejejeho ibitangaza byacu bigaragara, baravuga bati “Ibi nta kindi biri cyo uretse ko ari uburozi bw’ubuhimbano, kandi ibi (uduhamagarira) ntitwigeze tubyumva ku babyeyi bacu bo hambere.”

Musa aravuga ati “Nyagasani wanjye ni We uzi neza uwazanye umuyoboro umuturutseho, kandi ni na We uzi uzagira iherezo ryiza ku munsi w’imperuka. Mu by’ukuri inkozi z’ibibi ntizizatsinda.”

Kandi (yewe Muhamadi) ntabwo wari iruhande rw’iburengerazuba (bw’umusozi) ubwo twahaga Musa amategeko, ndetse nta n’ubwo wari mu bari aho (icyo gihe).

Ahubwo twaremye ibisekuru byinshi (nyuma ya Musa), bibaho igihe kirekire [biza kwibagirwa isezerano rya Allah, kugeza ubwo wowe Muhamadi uje], kandi nta n’ubwo wabaye mu bantu b’i Madiyana ngo ubasomere amagambo yacu. Ariko ni twe twoherezaga (Intumwa, tukanaziha inkuru z’ibyabaye mbere).

Kandi nta n’ubwo wari iruhande rwa (umusozi wa) Twuri, ubwo twahamagaraga (Musa, ngo wumve ibyo tumuhishurira) ahubwo (twakohereje) ku bw’impuhwe ziturutse kwa Nyagasani wawe, kugira ngo uburire abantu batigeze bagerwaho n’umuburizi mbere yawe, kugira ngo babashe kwibuka.

Nuko ubwo ukuri (Intumwa Muhamadi) kuduturutseho kwabageragaho, baravuze bati “Kuki atahawe nk’ibyo Musa yahawe?” (Babwire uti) “Ese mbere (Abayahudi) ntibahakanye ibyo Musa yahawe?” Bakanavuga bati “Mu by’ukuri ni uburozi bwombi (Qur’an na Tawurati) bwunganirana.” Baranavuga bati “Mu by’ukuri byose turabihakanye.”

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ngaho nimuzane igitabo giturutse kwa Allah kibirusha byombi kuba umuyoboro mwiza, maze ngikurikire niba koko muri abanyakuri.”

N’iyo bayisomewe baravuga bati “Turayemera! Mu by’ukuri ni ukuri guturutse kwa Nyagasani wacu. Kandi rwose na mbere yayo twari abicisha bugufi (Abayisilamu).”

(Abahakanyi b’i Maka) baranavuga bati “Nituramuka dukurikiye umuyoboro (wazanye, tukaba) hamwe nawe, tuzirukanwa ku butaka bwacu!” Ese ntitwabatuje ahantu hatagatifu kandi hatekanye (Maka), hazanwa imbuto z’ubwoko bwose zikaba ari amafunguro aba aduturutseho? Nyamara abenshi muri bo ntibabizi.”

Ese ni imidugudu ingahe yigometse tukayoreka kubera imibereho myiza yari ifite (ikabashuka ibatesha kwemera Allah n’Intumwa ze)? Ngariya amazu yabo atarongeye guturwamo nyuma yabo uretse make muri yo. Kandi mu by’ukuri ni twe twari abazungura.

Kandi icyo mwahawe cyose ni umunezero w’ubuzima bw’isi n’umutako wayo (by’igihe gito). Naho ibiri kwa Allah (ingororano) ni byo byiza kandi bizahoraho. Ese ntimugira ubwenge?

Ese uwo twasezeranyije isezerano ryiza (ijuru) maze akazaribona, ni kimwe n’uwo twahaye umunezero w’ubuzima bw’isi (akaba ari bwo ahitamo gusa) maze ku munsi w’imperuka akazaba mu bazazanwa (ngo bahanwe)?

Kandi (wibuke) umunsi (Allah) azabahamagara akavuga ati “Ese ibyo mwajyaga mumbangikanya na byo biri he?”

Bazabwirwa bati “Ngaho nimuhamagare ibigirwamana byanyu! Maze babihamagare ariko ntibizabitaba. Nuko babone ibihano (bibategereje), maze (bicuze bavuga bati): Iyo tuza kuba twarayobotse.”

Kandi (wibuke) umunsi (Allah) azabahamagara akavuga ati “Ni iki mwasubije Intumwa (ku byo twazibatumyeho)?”

Kandi Nyagasani wawe arema icyo ashaka akanahitamo (uwo aha ubutumwa), nta mahitamo (abantu) babigiramo. Ubutagatifu ni ubwa Allah, nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.

Kandi ni We Allah; nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari We. Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibye ku ntangiriro (ku isi) no ku mperuka. Ni we uca iteka, kandi iwe ni ho muzagarurwa.

No kubera impuhwe ze (Allah) yabashyiriyeho ijoro kugira ngo muriruhukemo, n’amanywa kugira ngo mushakishemo ingabire ze, (ibyo byose yabibashyiriyeho) kugira ngo mubashe gushimira.

Kandi (wibuke) umunsi (Allah) azabahamagara akavuga ati “Ese ibyo mwajyaga mumbangikanya na byo biri he?”

Tuzazana umuhamya muri buri muryango (Umat), maze tuvuge tuti “Ngaho nimuzane ibimenyetso byanyu (bigaragaza ukuri kw’ibyo mwasengaga; maze babibure).” Ubwo ni bwo bazamenya ko ukuri ari ukwa Allah. Kandi ibyo bihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah ku munsi w’imperuka) bizabitarura babibure!

Kandi ushake ubuturo bwo ku munsi w’imperuka mu byo Allah yaguhaye (ubitanga mu nzira nziza), ntuzanibagirwe umugabane wawe ku isi (kwishimisha bitanyuranye n’amategeko ya Allah), kandi ujye ugira neza nk’uko nawe Allah yakugiriye neza. Ndetse ntugakore ubwononnyi ku isi, mu by’ukuri Allah ntakunda abononnyi.

Nuko (Qaruna) arasohoka agera mu bantu be (yambaye) imirimbo ye, maze ba bandi bakunda ubuzima bw’isi baravuga bati “Iyaba twari dufite nk’ibyahawe Qaruna (imitungo). Mu by’ukuri ni umunyamahirwe ahambaye.”

Ariko ba bandi bahawe ubumenyi baravuga bati “Muramenye! Ibihembo bya Allah ni byo byiza kuri wa wundi wemeye akanakora ibikorwa byiza.” Kandi ibyo ntibibonwa (n’uwo ari we wese) usibye abihangana.

Mu by’ukuri uwaguhishuriye Qur’an (yewe Muhamadi) azanagusubiza ahantu hawe h’isezerano (Maka cyangwa mu Ijuru nyuma yo gupfa kwawe). Vuga uti “Nyagasani wanjye ni We uzi neza uwayobotse (by’ukuri) ndetse n’uri mu buyobe bugaragara.”

Kandi rwose (ababangikanyamana) ntibazakubuze kugeza amagambo ya Allah (ku bantu) nyuma y’uko uyahishuriwe. Ujye unahamagarira (abantu) kugana Nyagasani wawe, ndetse ntuzabe mu babangikanyamana.

Kandi ntuzabangikanye Allah n’uwo ari we wese. Nta yindi mana ikwiriye gusengwa by’ukuri itari We. Buri kintu cyose kizarimbuka usibye uburanga bwe (Allah). Ni we ufite ubutware (bwa buri kintu) kandi Iwe ni ho muzasubizwa.