عربيEnglish

The Noble Qur'an Encyclopedia

Towards providing reliable exegeses and translations of the meanings of the Noble Qur'an in the world languages

The Romans [Ar-Room] - Kinyarwanda Translation

Surah The Romans [Ar-Room] Ayah 60 Location Maccah Number 30

Alif Laam Miim.[1]

Mu gihugu cyo hafi (y’Abaperise)[1]. Ariko nyuma yo gutsindwa kwabo na bo bazatsinda.

Mu myaka mike (iri hagati y’itatu n’icumi)! Umwanzuro ni uwa Allah mbere (yo gutsinda kw’Abaroma) na nyuma (yaho). Kandi icyo gihe abemeramana bazishima,

Ku bw’inkunga ya Allah (azatera Abaromani bagatsinda Abaperise). Atera inkunga uwo ashaka kandi We ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirimbabazi.

Ese ntibitekerezaho (ngo barebe uko Allah yabaremye)? Nta kindi cyatumye Allah arema ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, uretse impamvu y’ukuri ndetse anabigenera igihe ntarengwa (bizabaho)! Ariko mu by’ukuri abenshi mu bantu bahakana kuzahura na Nyagasani wabo.

Allah ni We wahanze ibiremwa bitari biriho, akazanabigarura (abizura), hanyuma Iwe ni ho muzasubizwa.

N’igihe imperuka izabera, inkozi z’ibibi ziziheba (zitakaze icyizere cyo kurokoka).

Bityo nimusingize Allah igihe mugeze nimugoroba [igihe cy’iswala ya nimugoroba (Magharibi) n’iya nijoro (Isha-u)], ndetse n’igihe mugeze mu gitondo (igihe cy’iswala ya Al Faj’ri).

Kandi ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibye mu birere no ku isi; (munamusingize) ku gicamunsi (igihe cy’iswala ya Al Aswir) n’igihe mugeze mu gihe cy’amanywa (igihe cy’iswala ya Adhuhur).[1]

No mu bimenyetso bye (harimo) iremwa ry’ibirere n’isi no gutandukana kw’indimi zanyu ndetse n’amabara y’uruhu rwanyu. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubumenyi.

No mu bimenyetso bye ni uko abereka imirabyo mukagira ubwoba (bw’inkuba) n’icyizere (cyo kubona imvura), akanamanura amazi mu kirere, akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubwenge.

(Allah) yabahaye urugero kuri mwe ubwanyu (agira ati) “Ese mwaba musangiye n’abacakara banyu ibyo twabafunguriye kugeza ubwo babigizeho uburenganzira bungana n’ubwanyu; mukaba mubatinya (nk’abo muzagabana imitungo) nk’uko mutinya (kuyigabana) ubwanyu (mwe mutari abacakara? Niba mutabyishimira, ni gute mwumva ko Allah yabyishimira?) Uko ni ko dusobanurira amagambo (yacu) abantu bafite ubwenge.”

Ahubwo abakora ibibi bakurikiye irari ryabo (bigana abakurambere babo) nta bumenyi babifitiye. None se ni nde wayobora uwo Allah yarekeye mu buyobe? Kandi ntibazagira abatabazi.

Kugira ngo bahakane ibyo twabahaye (tubarokora). Ngaho nimwinezeze ariko (bidatinze) muzaba mumenya (ingaruka z’ibyo mwakoze).

Ahubwo se twaba twarabamanuriye ikimenyetso simusiga (igitabo), kikaba ari cyo kivuga (ukuri kw’) ibyo bamubangikanya na byo?

Allah ni We wabaremye maze abaha amafunguro, hanyuma akazabambura ubuzima (igihe cyo gupfa), akazanabubasubiza (igihe cy’izuka). Ese mu bigirwamana byanyu hari icyakora nk’ibyo? Ubutagatifu ni ubwe, kandi (Allah) nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimutambagire ku isi maze murebe uko iherezo ry’ababayeho mbere (yanyu) ryagenze! Abenshi muri bo bari ababangikanyamana.”

Ngaho (yewe Muhamadi) shikama ku idini ritunganye (Isilamu) mbere y’uko haza umunsi uturutse kwa Allah udashobora gusubizwa inyuma. Kuri uwo munsi (abantu) bazacikamo ibice (bibiri, icyo mu ijuru n’icyo mu muriro).

Uzahakana, ubuhakanyi bwe buzamugiraho ingaruka, naho uzakora ibikorwa byiza, abo bazaba biteganyirije (umwanya mwiza mu ijuru).

Kandi iyo tuza kohereza umuyaga (wangiza ibintu) maze bakabona (imyaka yabo) yahindutse umuhondo, nyuma yawo ntibyari kubabuza gukomeza guhakana.

Kandi mu by’ukuri wowe (Muhamadi) ntushobora kumvisha abapfu (ukuri), ndetse ntiwanumvisha ibipfamatwi umuhamagaro (wawe) mu gihe bateye umugongo (ukuri) bakigendera.

Kandi ntiwanashobora kuyobora impumyi (uzikura) mu buyobe bwazo, ahubwo abo wumvisha ni abemera amagambo yacu, akaba ari na bo bicisha bugufi (Abayisilamu).

N’igihe imperuka izaba, inkozi z’ibibi zizarahira zivuga ko zitigeze ziba (ku isi) usibye isaha imwe gusa (akanya gato). Uko ni na ko zateshwaga ukuri.

Bityo kuri uwo munsi urwitwazo rw’inkozi z’ibibi nta cyo ruzazimarira, kandi nta n’ubwo bazasabwa (gukora ibishimisha Allah).

Kandi rwose twahaye abantu ingero zitandukanye muri iyi Qur’an. Ariko ba bandi bahakanye n’iyo wabazanira igitangaza (kigaragaza ukuri k’ubutumwa bwawe), baravuga bati “Nta kindi muri cyo usibye ko muri abiyita abo batari bo.”

Bityo, jya wihangana (yewe Muhamadi)! Mu by’ukuri isezerano rya Allah ni ukuri. Kandi ba bandi bafite ugushidikanya ntibakaguce intege (ngo batume udasohoza ubutumwa bwa Allah).