عربيEnglish

The Noble Qur'an Encyclopedia

Towards providing reliable exegeses and translations of the meanings of the Noble Qur'an in the world languages

The Coalition [Al-Ahzab] - Kinyarwanda Translation

Surah The Coalition [Al-Ahzab] Ayah 73 Location Maccah Number 33

Kandi jya ukurikira ibyo uhishurirwa bituruka kwa Nyagasani wawe. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora.

Allah ntiyashyize imitima ibiri mu gituza cy’umuntu, ndetse nta n’ubwo abagore banyu yabagize ba nyoko nyuma y’uko mubagereranyije na bo murahirira kutazongera kubonana na bo.[1] Nta n’ubwo abana mwareze mukabiyitirira yabagize abana banyu (b’ukuri). Ayo ni amagambo yanyu mwivugira. Kandi Allah avuga ukuri, ni na We uyobora inzira itunganye.

Umuhanuzi (Muhamadi) ni we ufite agaciro ku bemeramana kurusha ako bifiteho ubwabo, ndetse n’abagore be ni ababyeyi babo (ku bw’icyubahiro bakwiye ndetse no kuba batashakwa n’abandi bagabo). Kandi abafitanye isano ni bo b’ibanze (mu kuzungurana) kurusha (ukuzungurana gushingiye ku buvandimwe bwo) kwemera ndetse (n’ubushingiye) ku kwimuka (kw’abavuye i Maka bajya i Madina) nk’uko biri mu gitabo cya Allah, uretse igihe mugiriye ineza (muha umurage) inshuti zanyu magara. Ibyo (ni ibisanzwe) biranditse mu gitabo.

Kugira ngo (Allah) azabaze abanyakuri ibijyanye n’ukuri kwabo. Kandi yateganyirije abahakanyi ibihano bibabaza.

(Unazirikane) ubwo indyarya n’abafite uburwayi mu mitima yabo (bwo gushidikanya) bavugaga bati “Ibyo Allah n’Intumwa ye badusezeranyije ni ibinyoma”.

Kandi (wibuke) igihe bamwe muri bo bavugaga bati “Yemwe bantu ba Yathiribu (Madina)! Nta mpamvu yo kuba muri hano (murwana urugamba mutatsinda), nimwitahire. Nuko bamwe muri bo basaba umuhanuzi (Muhamadi) uburenganzira (bwo kutajya ku rugamba) bavuga bati “Rwose ingo zacu ntawe twazisizeho”, kandi atari ko biri. Nyamara nta kindi bashakaga usibye guhunga.

N’iyo baza guterwa (n’ingabo) ziturutse mu mpande zawo zose (umujyi wa Madina), bakageragezwa basabwa (guhakana ukwemera kwabo) nta shiti bari kubikora batazuyaje, ndetse nta n’ubwo bari gutindiganya (guhakana).

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Guhunga nta cyo byabamarira mubaye muhunga urupfu cyangwa kwicwa, kandi ntimwanezezwa (n’ubuzima bw’isi) usibye igihe gito (mwagenewe cyo kubaho)”

Rwose Allah azi abagandisha abandi muri mwe ndetse n’ababwira abavandimwe babo bati “Nimuze ku ruhande rwacu (mureke kujyana na Muhamadi).” Kandi ntibajya bajya ku rugamba usibye gake cyane (kugira ngo babeshye abemeramana).

(Kubera ubwoba bwabo) bakeka ko udutsiko tw’abanzi nta ho twagiye; nyamara utwo dutsiko turamutse tugarutse, bakwifuza ko (tutabasanga i Madina) ahubwo babana n’abanyacyaro[1] babaririza amakuru yanyu. Ndetse n’iyo baza kuba bari kumwe namwe, ntibari kubafasha kurwana usibye gake cyane.

Nuko ubwo abemeramana babonaga udutsiko tw’abanzi, baravuze bati “Ibi ni byo Allah n’Intumwa ye bari baradusezeranyije. Kandi Allah n’Intumwa ye bavuze ukuri.” Ibyo nta kindi byabongereye uretse kwemera no guca bugufi (kuri Allah).

Nuko Allah asubiza inyuma ba bandi bahakanye (bajyana) uburakari bwabo nta cyiza bagezeho. Maze Allah arinda abemeramana intambara. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Nyiricyubahiro bihebuje.

“Ariko niba mushaka (kwishimirwa na) Allah n’Intumwa ye ndetse (munashaka) n’ubuturo bw’imperuka (Ijuru), mu by’ukuri (mumenye ko) Allah yateguriye ibihembo bihambaye abakora ibyiza muri mwe.”

Yemwe bagore b’Umuhanuzi (Muhamadi)! Ntabwo mumeze nk’abandi bagore basanzwe. Niba mutinya (Allah) muramenye ntimukoroshye amajwi (yanyu, igihe muvugana n’abandi bagabo), kugira ngo ufite uburwayi mu mutima atabifuza; ahubwo mujye muvuga mukoresheje imvugo ziboneye.

Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo wabwiraga uwo Allah yahundagajeho ingabire (yo kuyoboka Isilamu) ndetse nawe ukamugirira ineza (umubohoza, ari we Zayidi mwene Haritha), ugira uti “Gumana n’umugore wawe kandi utinye Allah.” Wanahishe mu mutima ibyo Allah azagaragaza. Wanatinye abantu (ko bavuga ko warongoye umugore wasenzwe n’umwana wareze) kandi Allah ari We ukwiriye kugandukira. Nuko ubwo Zayidi yari amaze kubona ko atakimukeneye (amaze kumusenda), turamugushyingira kugira ngo bitazaba imbogamizi ku bemeramana kurongora abagore b’abana bareze, igihe batanye na bo. Kandi itegeko rya Allah rigomba kubahirizwa.

Nta cyaha kuba umuhanuzi (Muhamadi) yakora ibyo Allah yamutegetse (kurongora umugore wasenzwe n’umwana yareze), uko ni ko Allah yabigenzaga no ku (ntumwa) zabayeho mbere. Kandi itegeko rya Allah ni ihame ridakuka.

Kandi munamusingize mu gitondo no ku gicamunsi.

Ni We ubagirira impuhwe n’Abamalayika be (bakabasabira kubabarirwa ibyaha), kugira ngo abakure mu mwijima (ubuhakanyi) abaganisha ku rumuri (ukwemera). Kandi (Allah) ni Nyirimbabazi ku bemera.

Indamukanyo yabo umunsi bazahura na We izaba kwifurizanya amahoro (Salamu). Kandi yabateganyirije ibihembo bishimishije.

Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Mu by’ukuri twakohereje kugira ngo ube umuhamya, utanga inkuru nziza, ndetse ukaba n’umuburizi,

Uhamagarira (abantu) kuyoboka Allah ku bw’uburenganzira bwe, ndetse unabe itara rimurika.

Ntuzanumvire abahakanyi n’indyarya, kandi ntukite ku bibi byabo (ngo bikubuze gusohoza ubutumwa), ndetse ujye uniringira Allah. Kandi Allah arahagije kuba umurinzi.

Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Mu by’ukuri twakuziruriye (kurongora) abagore bawe wahaye inkwano, abaja utunze Allah yaguhaye nk’iminyago, abakobwa ba so wanyu, abakobwa ba ba nyogosenge, abakobwa ba nyokorome, abakobwa ba ba nyoko wanyu bimukanye nawe (muva i Maka mujya i Madina), ndetse n’umugore (uwo ari we wese) w’umwemeramanakazi aramutse yishyingiye umuhanuzi (nta nkwano amutanzeho), hanyuma umuhanuzi akemera kumurongora (yabikora); (ariko ibyo) ni umwihariko wawe (Muhamadi) ntibireba abandi bemeramana. Rwose tuzi neza ibyo twabategetse (mu kurongora) abagore babo (batarenze bane) ndetse n’abaja babo, (ibyo ni) ukugira ngo bitazakubera imbogamizi (igihe ugize abo washaka kurongora). Kandi Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.

Wigizayo igihe (cyo kujya kurara) ku wo ushaka muri bo (abo bagore), ukanakira iwawe uwo ushaka. Kandi nugira uwo wifuza mu bo wari warashyize ku ruhande (by’agateganyo), icyo gihe nta cyaha kuri wowe. Ibyo ni byo byegereye gutuma banyurwa ntibanagire agahinda, ndetse bose bakanishimira ibyo wabahaye. Allah azi ibiri mu mitima yanyu, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Uworohera (abagaragu be).

Yemwe abemeye! Ntimukinjire mu ngo z’Umuhanuzi (Muhamadi) usibye igihe mwahawe ubutumire bwo kujya (gusangira) amafunguro; bitari (ukujya) gutegereza ko ategurwa. Ariko nimutumirwa mujye mujyayo, hanyuma nimumara gufungura muhite mugenda, mudatinze mu biganiro. Mu by’ukuri ibyo bibangamira Umuhanuzi akagira isoni (zo kubasezerera). Kandi Allah ntagira isoni (zo kubabwira) ukuri. Nimushaka kugira icyo mubasaba (abagore b’Intumwa), mujye mukibasabira inyuma y’urusika; ibyo ni byo byeza imitima yanyu ndetse n’iyabo. Kandi ntibikwiye ko mubangamira Intumwa ya Allah ndetse ntibinakwiye na rimwe kurongora abagore bayo nyuma y’uko itabarutse. Mu by’ukuri ibyo ni icyaha gihambaye imbere ya Allah.

Mwagira icyo mugaragaza (nk’umugambi wo kurongora abagore b’Intumwa nyuma y’uko itabarutse) cyangwa mukagihisha, mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose.

Mu by’ukuri ba bandi barakaza Allah (bamubangikanya) bakanabuza amahoro Intumwa ye, Allah yarabavumye hano ku isi ndetse no ku mperuka, kandi yabateganyirije ibihano bisuzuguza.

Indyarya n’abafite uburwayi mu mitima yabo (bwo kurarikira ubusambanyi) ndetse n’abakwirakwiza ibihuha mu mujyi wa Madina, nibatabireka, rwose tuzagushishikariza kubatera, hanyuma ntibazongere kuwuturanamo na we usibye igihe gito,

(Yewe Muhamadi!) Abantu bakubaza (igihe) imperuka izabera. Vuga uti “Mu by’ukuri ubumenyi bw’icyo gihe bwihariwe na Allah (wenyine). Ese wabibwirwa n’iki? Wenda igihe (cy’imperuka) kiri bugufi.”'

Bazanavuga bati “Nyagasani! Mu by’ukuri twumviye abayobozi bacu n’ibikomerezwa muri twe, maze batuyobya inzira (itunganye).”

Mu by’ukuri twahaye ibirere, isi n’imisozi inshingano (yo kubahiriza amategeko ya Allah) byanga kuyakira binatinya (ibihano bya Allah), ariko umuntu aba ari we uyakira. Mu by’ukuri ni umuhemu (kuko yihemukiye) ndetse ni n’injiji bihambaye.

(Ibyo ni) ukugira ngo Allah azahane indyarya z’abagabo n’iz’abagore, ndetse n’ababangikanyamana b’abagabo n’ab’abagore. Hanyuma Allah yakire ukwicuza kw’abemeramana n’abemeramanakazi. Kandi Allah ni Nyir’ukubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.