The Noble Qur'an Encyclopedia
Towards providing reliable exegeses and translations of the meanings of the Noble Qur'an in the world languagesThe Forgiver [Ghafir] - Kinyarwanda Translation
Surah The Forgiver [Ghafir] Ayah 85 Location Maccah Number 40
Haa Miimu.[1]
Ihishurwa ry’igitabo (Qur’an) rituruka kuri Allah, Umunyacyubahiro bihebuje, Umumenyi uhebuje,
Ubabarira ibyaha, Uwakira ukwicuza, Nyiribihano bikaze, Nyirinema. Nta yindi mana ibaho itari We, kandi Iwe ni ho garukiro.
Nta bajya impaka ku bimenyetso bya Allah, usibye ba bandi bahakanye. Bityo, ntugashukwe no kwidegembya kwabo ku isi.
Mbere yabo (Abakurayishi), n’abantu ba Nuhu ndetse n’udutsiko twaje nyuma yabo barahakanye. Kandi buri muryango w’abantu washakaga kwica Intumwa yawutumweho, ndetse bajya impaka zishingiye ku kinyoma bagamije kuburizamo ukuri, maze ndabafata (ndabahana). Mbega uko ibihano byanjye byari bimeze!
Ndetse uko ni ko ijambo rya Nyagasani wawe (ry’ibihano) ryabaye impamo kuri ba bandi bahakanye, ko rwose ari abantu bo mu muriro.
Ba bandi (abamalayika) bateruye Ar’shi[1] n’abayikikije, basingiza ikuzo rya Nyagasani wabo bakanamwemera, bakanasabira imbabazi ba bandi bemera (bagira bati) “Nyagasani wacu! Impuhwe n’ubumenyi byawe bigera kuri buri kintu. None babarira ibyaha ba bandi bakwicujijeho, bakanakurikira inzira yawe ndetse unabarinde ibihano byo mu muriro.”
“Nyagasani wacu! Unabinjize mu ijuru rihoraho (rya Edeni) wabasezeranyije, ndetse unaryinjizemo n’abari intungane mu bakurambere babo, mu bagore babo no mu rubyaro rwabo. Mu by’ukuri ni Wowe Munyembaraga zihebuje, Nyirubugenge buhambaye uhebuje.”
Kandi unabarinde (ibihano by’) ibikorwa bibi, kuko uwo uzarinda (ibihano by’) ibikorwa bibi kuri uwo munsi rwose uzaba umugiriye impuhwe. Kandi iyo ni yo ntsinzi ihambaye.
Mu by’ukuri ba bandi bahakanye (ubwo bazaba binjizwa mu muriro) bazabwirwa bati “Rwose uburakari bwa Allah (abafitiye) burakomeye cyane kuruta ubwo mufitanye hagati yanyu (muri mu muriro), kubera ko mwajyaga muhamagarirwa kwemera ariko mugahakana.”
Bazavuga bati “Nyagasani wacu! Watwambuye ubuzima ubugira kabiri (mbere y’ivuka ryacu n’igihe twavaga ku isi), unaduha ubuzima ubugira kabiri (igihe twavukaga n’igihe watuzuraga), none ubu twemeye ibyaha byacu. Ese haba hari inzira yo gusohoka (muri uyu muriro tukagaruka ku isi gukora ibikorwa byiza)?”
Ibyo ni ukubera ko iyo mwahamagarirwaga kugaragira Allah wenyine, mwarahakanaga. Nyamara yabangikanywa (n’ibindi) mukaba ari bwo mwemera. Bityo, ubucamanza ni ubwa Allah, Uwikirenga, Usumba byose.
(Allah) ni We ubereka ibimenyetso bye, akanabamanurira mu kirere (imvura ituma mubona) amafunguro, nyamara ntawuzirikana (ibyo bimenyetso) usibye ugarukira Allah.
Bityo, nimwambaze Allah wenyine mumwegurira ibikorwa byanyu, kabone n’iyo byababaza abahakanyi.
(Ni We) ufite urwego rusumba izindi, Nyiri Ar’shi.[1] Ku bw’itegeko rye, yohereza Roho (Malayika Jibril) k’uwo ashaka mu bagaragu be, kugira ngo aburire (abantu) umunsi bazahurira (hamwe).
Umunsi bose bazagaragara, nta na kimwe mu byabo kizihisha Allah. (Allah azavuga ati) “Uyu munsi ubwami ni ubwa nde?” (Allah azisubiza agira ati) “Ni ubwa Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga.”
Uyu munsi buri wese arahemberwa ibyo yakoze. Uyu munsi nta mahugu (agirirwa uwo ari we wese). Mu by’ukuri Allah ni Ubanguka mu ibarura.
Unababurire umunsi wegereje, ubwo imitima izaba ibageze mu ngoto bafite ubwoba. Inkozi z’ibibi nta nshuti zizagira ndetse nta n’umuvugizi (zizagira) uzumvwa.
(Allah) azi neza amaso yuzuye uburyarya ndetse n’ibyo imitima ihishe.
Kandi Allah aca imanza mu kuri, naho ibyo basenga bitari We, nta bubasha na mba bifite bwo guca urubanza. Mu by’ukuri Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje.
Ese ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’abababanjirije ryagenze? Bari bafite imbaraga, banasize ibisigaratongo bihambaye ku isi kubarusha, nuko Allah abahanira ibyaha byabo. Kandi ntibigeze bagira ubarinda (ibihano bya) Allah.
Ibyo ni ukubera ko Intumwa zabo zabageragaho zibazaniye ibitangaza bigaragara, maze bagahakana. Nuko Allah arabahana. Mu by’ukuri ni Umunyembaraga, Nyiribihano bikaze.
Kandi rwose twohereje Musa tumuhaye ibimenyetso byacu na gihamya (ubutware) bigaragara,
(Tumwohereza) kwa Farawo, Hamana na Qaruna, nuko baravuga bati “(Uyu) ni umurozi w’umubeshyi!”
Maze ubwo (Musa) yabageragaho abazaniye ukuri kuduturutseho, baravuze bati “Nimwice abahungu mu bana b’abamwemeye, mureke abakobwa.” Ariko imigambi y’abahakanyi iganisha mu buyobe.
Nuko Farawo aravuga ati “Nimundeke nice Musa, maze ahamagare Nyagasani we (amutabare). Mu by’ukuri ndatinya ko yahindura idini ryanyu cyangwa agakwirakwiza ubwononnyi mu gihugu (Misiri).”
Musa aravuga ati “Mu by’ukuri nikinze kuri Nyagasani wanjye ari na We Nyagasani wanyu, ngo andinde buri wese wibona, utemera umunsi w’ibarura.”
Maze umwemera wo mu bantu ba Farawo, wahishaga ukwemera kwe, aravuga ati “Ese murica umuntu mumuhora ko avuga ati ‘Nyagasani wanjye ni Allah?’ Kandi abazaniye ibimenyetso bigaragara biturutse kwa Nyagasani wanyu? Niba ari umubeshyi, ikinyoma cye kizamugaruka, kandi niba ari umunyakuri, bimwe mu byo abasezeranya bizababaho. Rwose Allah ntayobora urengera (amategeko ye), umunyakinyoma.”
(Akomeza agira ati) “Yemwe bantu banjye, uyu munsi mufite ubwami, mwaratsinze ku isi, none ni nde wadutabara ibihano bya Allah biramutse bitugezeho?” Farawo aravuga ati “Nta gitekerezo nabaha uretse icyo mbona (ko cyabagirira akamaro), ndetse nta n’indi nzira mbayobora uretse kubaganisha mu nzira itunganye.”
Nuko wa wundi wemeye aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri ndatinya ko mwazagerwaho n’ibihano nk’ibyabaye ku munsi w’udutsiko,
(Ibyo bihano) ni nk’ibyabaye ku bantu ba Nuhu, aba Adi, aba Thamudu n’ababayeho nyuma yabo. Kandi Allah ntabwo ashaka kurenganya abagaragu (be).”
“Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri ndatinya ko mwazagerwaho (n’ibihano) ku munsi wo guhamagarana (hagati y’abantu bo mu ijuru n’abo mu muriro),[1]
Umunsi muzahindukira muhunga (mubonye umuriro), ntimuzabona ubakiza (ibihano bya) Allah.” Kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiyagira umuyobora.
Kandi rwose Yusuf yari yarabagezeho na mbere afite ibimenyetso bigaragara, ariko mwagumye mu gushidikanya ku byo abazaniye. Nuko ubwo yari amaze gupfa, muravuga muti “Allah ntazigera yohereza indi ntumwa nyuma ye. Uko ni ko Allah arekera mu buyobe wa wundi urengera, ushidikanya.”
Ba bandi bajya impaka ku magambo ya Allah kandi nta gihamya yabagezeho, (ibyo) Allah arabyanga bikomeye ndetse (bikangwa) n’abemeramana. Uko ni ko Allah adanangira umutima wa buri mwibone wese w’icyigomeke.
Farawo aravuga ati “Yewe Hamana! Nyubakira umunara kugira ngo mbashe kugera mu mayira;
“Amayira yo mu birere, no kugira ngo nshobore kubona Imana ya Musa; ariko ndakeka ko (Musa) ari umubeshyi.” Uko ni ko Farawo yakundishijwe ibikorwa bye bibi maze akumirwa mu nzira y’ukuri. Kandi ubugambanyi bwa Farawo nta cyo bwamumariye uretse ko bwatumye arimbuka.
Naho wa wundi wemeye (wo mu bantu ba Farawo) aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Nimunkurikire mbayobore mu nzira itunganye”;
“Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri ubu buzima bw’isi ni umunezero w’igihe gito, kandi rwose (ubuzima bw’) imperuka ni bwo buturo buzahoraho.”
“Uzakora igikorwa kibi azahembwa ikingana na cyo, naho uzakora igikorwa cyiza, yaba umugabo cyangwa umugore akaba ari n’umwemera; abo ni bo bazinjira mu ijuru, bahabwemo amafunguro nta kugererwa.”
“Yemwe bantu banjye! Kuki mbahamagarira kurokoka, mwe mukampamagarira kugana umuriro?”
“Murampamagarira guhakana Allah ngo mubangikanye n’ibyo ntafitiye ubumenyi? Nyamara njye ndabahamagarira kugana (Allah) Nyirimbaraga zihebuje, Ubabarira ibyaha.”
“Nta gushidikanya ko ibyo mumpamagarira nta cyo byamarira mu byo nabisaba, haba ku isi cyangwa ku mperuka, kandi igarukiro ryacu ni kwa Allah. Kandi abarengera imbago (za Allah) ni bo bantu bo mu muriro.”
“Kandi muzibuka ibyo mbabwira! Nanjye ibyanjye mbyeguriye Allah! Mu by’ukuri Allah ni Ubona abagaragu be mu buryo buhebuje.”
Nuko Allah amurinda imigambi mibisha yabo bari bagambiriye, maze ibihano bibi bigota abantu ba Farawo.
Umuriro bawushyirwamo mu gitondo na nimunsi (aho bari mu mva zabo), n’igihe umunsi w’imperuka wageze (abamalayika bazabwirwa bati): “Nimwinjize abantu ba Farawo mu bihano (umuriro) bikaze cyane.”
Kandi (zirikana) ubwo bazatongana bari mu muriro (baterana amagambo), maze abanyantege nke babwire ba bandi bibonaga (ku isi) bati “Mu by’ukuri ni mwe twakurikiraga. Ese none hari icyo mwatumarira, mu kutugabanyiriza kuri ibi bihano by’umuriro?”
Ba bandi bibonaga (ku isi) bazavuga bati “Rwose twese tuwurimo! Mu by’ukuri Allah yamaze gukiranura abagaragu be.”
Nuko abari mu muriro bazabwire abarinzi ba Jahanamu bati “Nimudusabire Nyagasani wanyu atugabanyirize ibihano kabone n’ubwo byaba umunsi umwe.”
Bazababwira bati “Ese Intumwa zanyu ntizabageragaho zibazaniye ibimenyetso bigaragara?” Bavuge bati “Ni byo (zatugezeho)!” (Abarinzi b’umuriro) bavuge bati “Ngaho nimusabe ariko ugusaba kw’abahakanyi nta cyo kumara uretse igihombo.”
Mu by’ukuri dutabara Intumwa zacu na ba bandi bemeye (Intumwa bakazikurikira) bakiri mu buzima bw’isi, no ku munsi abahamya bazahagarara (babashinja ibyo bakoze).
Umunsi urwitwazo rw’inkozi z’ibibi rutazagira icyo ruzimarira, ndetse bazagira umuvumo n’ubuturo bubi.
Kandi rwose twahaye Musa umuyoboro (Tawurati), tunaha bene Isiraheli kuba abazungura b’icyo gitabo,
(Ngo kibe) umuyoboro n’urwibutso ku bafite ubwenge.
Bityo (yewe Muhamadi) ihangane! Mu by’ukuri isezerano rya Allah ni ukuri. Kandi usabe imbabazi z’ibyaha byawe, ndetse unasingize ikuzo rya Nyagasani wawe buri uko bwije na buri uko bucyeye.
Mu by’ukuri ba bandi bajya impaka ku magambo ya Allah kandi nta gihamya yabagezeho, rwose nta kindi kiri mu mitima yabo usibye ubwibone (bwo gushaka gusumba Intumwa), kandi ntibazabigeraho. Bityo, jya wikinga kuri Allah (akurinde ibibi byabo). Mu by’ukuri ni We Uwumva cyane, Ubona bihebuje.
Rwose iremwa ry’ibirere n’isi ni ryo rikomeye kuruta iremwa ry’abantu (no kubazura); nyamara abenshi mu bantu ntibabizi.
Kandi utabona ntabwo ari kimwe n’ubona, ndetse na ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza si kimwe n’abakora ibibi. Ariko ni gake mwibuka.
Mu by’ukuri imperuka izaza nta kuyishidikanyaho, ariko abenshi mu bantu ntibabyemera.
Kandi Nyagasani wanyu yaravuze ati “Nimunsabe, ndabasubiza. Mu by’ukuri ba bandi bibona bakanga kunsenga (kunsaba), bazinjira mu muriro basuzuguritse.”
Allah ni We wabashyiriyeho ijoro kugira ngo muriruhukemo ndetse anabashyiriraho amanywa kugira ngo mubashe kubona (bityo mushake ibibabeshaho). Mu by’ukuri Allah ni nyir’ingabire ku bantu; nyamara abenshi mu bantu ntibashima.
Uwo ni Allah Nyagasani wanyu, Umuremyi wa buri kintu, nta yindi mana ibaho itari We. Ese ni gute mureka ukuri (mugasenga ibitari Allah)?
Uko ni ko abahakanaga ibimenyetso bya Allah bateshwaga ukuri.
Allah yabashyiriyeho isi nk’ahantu ho gutura kandi hatekanye, (anabaremera) ikirere nk’igisenge, nuko abaha amashusho maze arayatunganya, ndetse abaha n’amafunguro meza. Uwo ni we Allah, Nyagasani wanyu. Bityo, ubutagatifu ni ubwa Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose.
Ni We Uhoraho (Nyirubuzima bwuzuye), nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We. Bityo, nimumusabe mumuhariye kugaragirwa wenyine. Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose.
Vuga uti “Mu by’ukuri nabujijwe kugaragira ibyo musenga bitari Allah, ubwo nagerwagaho n’ibimenyetso bigaragara biturutse kwa Nyagasani wanjye. Kandi nategetswe kwicisha bugufi imbere ya Nyagasani w’ibiremwa byose.”
Ni We wabaremye abakomoye mu gitaka, hanyuma mu ntanga, hanyuma mu rusoro rw’amaraso, hanyuma abasohora (muri nyababyeyi) muri impinja, kugira ngo mugere ku bukure mu bwenge no mu gihagararo, hanyuma mube abasaza. No muri mwe harimo abapfa mbere, (Allah abikora gutyo) kugira ngo muzageze ku gihe cyagenwe, ngo wenda mwagira ubwenge.
Ni We utanga ubuzima akanatanga urupfu. Kandi iyo aciye iteka ku kintu, mu by’ukuri arakibwira ngo “Ba, nuko kikaba! ”
Ese ntubona ba bandi bajya impaka ku magambo ya Allah ukuntu bateshwa ukuri (bakajya mu buyobe)!
Babandi bahinyuye igitabo (Qur’an) ndetse n’ibindi (bitabo) twoherereje Intumwa zacu, vuba aha bazaba bamenya (ko ibyo barimo atari ukuri)!
Ubwo bazazirikwa imigozi y’ibyuma n’iminyururu mu majosi bakururwa,
(Bagaragurwa) mu mazi yatuye, hanyuma batwikirwe mu muriro.
Maze babwirwe bati “Biri hehe ibyo mwajyaga mugaragira (ibigirwamana)
Muretse Allah?” Bavuge bati “Twabibuze! Ahubwo na mbere nta n’ibyo twasengaga.” Uko ni ko Allah arekera abahakanyi mu buyobe.
Ibyo (bihano mubihawe) kubera ko ku isi mwajyaga mwishimira (ibangikanyamana) bitari mu kuri, ndetse no kubera ko mwajyaga mwishimira cyane (ibibi mwakoraga).
Ngaho nimwinjire mu miryango y’umuriro wa Jahanamu, muzabamo ubuziraherezo. Kandi ni bwo buturo bubi bw’abibone.
Bityo, jya wihangana (yewe Muhamadi), mu by’ukuri isezerano rya Allah ni ukuri. Kandi n’iyo twakwereka bimwe mu byo tubasezeranya (ukiri ku isi), cyangwa tukakuzuriza igihe cyawe cyo kubaho (tukakwambura ubuzima), (uko byagenda kose) iwacu ni ho bazagarurwa.
Kandi rwose twohereje Intumwa (nyinshi) mbere yawe; muri zo hari izo twakubariye inkuru zazo, ndetse hari n’izo tutakubwiye ibyazo. Ntibyashoboka ko hari Intumwa yagira igitangaza ikora itabishobojwe na Allah. Ariko itegeko rya Allah (ry’ibihano) nirisohora, imanza zizacibwa mu kuri, kandi icyo gihe igihombo kizaba icy’abanyabinyoma.
Allah ni We wabahaye amatungo kugira ngo mugire ayo mugendaho ndetse n’ayo murya.
Munayafiteho n’izindi nyungu nyinshi ndetse anabafasha kugera ku byo mwifuza mu mitima yanyu. Muyagendaho (ku butaka) mukanagenda mu mato.
Anabereka ibimenyetso bye. Ese ni ibihe bimenyetso bya Allah muhakana?
Ese (abahakanyi) ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’abababanjirije ryagenze? Bari benshi kubarusha banabarusha imbaraga, ndetse banasize byinshi ku isi kubarusha; nyamara ibyo bakoraga nta cyo byabamariye.
Nuko ubwo bagerwagaho n’Intumwa zabo zibazaniye ibimenyetso bigaragara, biratanye ubumenyi bari bafite, maze bagotwa n’ibyo bajyaga bakerensa (ibihano).
Nuko babonye ibihano byacu, baravuga bati “Twemeye Allah wenyine, kandi duhakanye ibyo twajyaga tumubangikanya na byo.”
Ukwemera kwabo nta cyo kwabamariye nyuma yo kubona ibihano byacu. Uwo ni wo wari umugenzo wa Allah ku bagaragu be mu bihe byo hambere. Kandi icyo gihe igihombo cyabaye icy’abahakanyi (ubwo ibihano byacu byabageragaho).