عربيEnglish

The Noble Qur'an Encyclopedia

Towards providing reliable exegeses and translations of the meanings of the Noble Qur'an in the world languages

Council, Consultation [Ash-Shura] - Kinyarwanda Translation

Surah Council, Consultation [Ash-Shura] Ayah 53 Location Maccah Number 42

Haa Miim

A’in Siin Qaaf.[1]

Uko ni ko Allah, Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye, yaguhishuriye (Qur’an) ari na ko yahishuriye abakubanjirije.

Ibirere byenda gusandara, bihereye ku kiri hejuru y’ibindi (kubera igitinyiro cya Allah), abamalayika batagatifuza ishimwe rya Nyagasani wabo, bakanasabira imbabazi abari ku isi. Mumenye ko mu by’ukuri Allah ari We Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

(Uko twahishuriye Intumwa zakubanjirije, yewe Muhamadi) ni na ko twaguhishuriye Qur’an iri mu rurimi rw’Icyarabu, kugira ngo uburire abatuye Umul Qura (Maka) n’abari mu nkengero zayo, kandi unaburire (abantu ibihano by’) umunsi w’ikoraniro udashidikanywaho. Ubwo itsinda rimwe rizaba riri mu ijuru, irindi riri mu muriro ugurumana.

Kandi (abayoboke b’Intumwa za mbere) batandukanye nyuma yo kugerwaho n’ubumenyi (Qur’an) bitewe no kugirirana ishyari n’inzangano. N’iyo bitaza kuba ijambo ryaturutse kwa Nyagasani wawe ryabanje ryo (kudahaniraho) kugeza igihe kizwi (imperuka), bari gucirwaho iteka (ryo kurimbuka). Mu by’ukuri ba bandi bahaweho igitabo (Tawurati na Injili) umurage nyuma y’abo (bahakanyi), bagishidikanyaho mu buryo buteye amakenga.

Bityo, iryo (dini ry’Ubuyisilamu ry’Intumwa zose) ube ari ryo uhamagarira (abantu), kandi ukomeze utungane nk’uko wabitegetswe, ntuzanakurikire irari ryabo. Unavuge uti “Nemera ibyo Allah yahishuye mu bitabo (byahawe Intumwa), kandi nategetswe gukoresha ubutabera muri mwe. Allah ni We Nyagasani wacu akaba ari na we Nyagasani wanyu. Dufite ibikorwa byacu namwe mukagira ibyanyu. Nta mpaka zikwiye kuba hagati yacu namwe. Allah azaduhuriza hamwe twese (aducire imanza). Kandi iwe ni ho garukiro (ryacu twese).

Allah agenza buhoro abagaragu be, aha amafunguro uwo ashaka kandi ni Umunyembaraga, Nyiricyubahiro bihebuje.

Ese (abahakanyi) baba bafite ibigirwamana byabashyiriyeho amategeko mu idini Allah atigeze abahera uburenganzira? N’iyo bitaza kuba ijambo ryo kudahaniraho, bari gucirwaho iteka (ryo kurimbuka). Kandi mu by’ukuri abahakanyi bazahanishwa ibihano bibabaza.

(Ku munsi w’imperuka) uzabona abahakanyi batewe ubwoba (n’ibihano) by’ibyo bakoze, kandi bigomba kubageraho nta kabuza. Nyamara ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazaba bari mu busitani bwo mu ijuru, bahabwa ibyo bashaka kwa Nyagasani wabo. Izo ni zo ngabire z’ikirenga.

Iyo ni yo nkuru nziza Allah aha abagaragu be bemeye bakanakora ibikorwa byiza. Vuga (yewe Muhamadi) uti “(Kubagezaho ubutumwa) simbibasabira igihembo (yemwe bantu b’i Maka), usibye gusa urukundo rw’isano (mfitanye namwe). Kandi uzakora icyiza, tuzamutuburira ibihembo byacyo. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Ushima bihebuje (ibikorwa by’abagaragu be).”

Bavuga ko (Muhamadi) yahimbiye Allah ikinyoma, ariko iyo Allah aza kubishaka yari kudanangira umutima wawe (iyo uramuka ubikoze). Kandi Allah akuraho ibitari ukuri agashimangiza ukuri amagambo ye. Mu by’ukuri We ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu).

Na bimwe mu bimenyetso bye ni amato manini ameze nk’imisozi agendera mu nyanja.

(Allah) aramutse abishatse yahagarika umuyaga, maze (amato) akaguma hamwe (areremba) hejuru yayo. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso kuri buri wese wihangana cyane, unashimira.

Cyangwa akayoreka kubera ibyo (ba nyir’amato) bakoze. Kandi (Allah) ababarira byinshi.

(Ibyo twabikoraga kugira ngo) ba bandi bajya impaka ku bimenyetso byacu, bamenye ko nta buhungiro bazagira.

Kandi inyiturano y’ikibi ni ikibi nka cyo, ariko ubabariye akaniyunga (n’uwamugiriye nabi), uwo ibihembo bye biri kwa Allah. Mu by’ukuri (Allah) ntakunda abarenganya abandi.

N’uwo Allah arekeye mu buyobe, nta wundi utari We (Allah) wamutabara (ngo amuyobore). Kandi (wowe Muhamadi) uzabona inkozi z’ibibi ubwo zizaba zibonye ibihano zikavuga ziti “Ese hari uburyo twasubira ku isi?”

Nimwumvire Nyagasani wanyu mbere y’uko mugerwaho n’umunsi udasubizwa inyuma wagenwe na Allah. Kuri uwo munsi nta buhungiro muzagira ndetse nta n’ubwo muzashobora guhakana (ibyaha mwakoze).

Ariko nibaramuka birengagije (kumvira Allah), umenye ko (yewe Muhamadi) tutakohereje kuba umugenzuzi (w’ibikorwa byabo); ahubwo icyo ushinzwe ni ugusohoza ubutumwa. Kandi mu by’ukuri iyo dusogongeje umuntu ku byiza biduturutseho, arabyishimira; ariko bagerwaho n’ikibi kubera ibyo bakoze (bagahita bibanda ku bibi byabagezeho). Mu by’ukuri umuntu ni indashima.

Cyangwa akabagenera kubyara abahungu n’abakobwa, ndetse uwo ashaka akamwima urubyaro (akamugira ingumba). Mu by’ukuri (Allah) ni Umumenyi uhebuje, Ushobora byose.

Ntibibaho ko Allah yavugisha umuntu bitanyuze mu guhishurirwa, cyangwa (kumva ijwi rimuvugisha) riturutse inyuma y’urusika, cyangwa (Allah) akamwoherereza Intumwa ikamuhishurira ibyo (Allah) ashaka. Mu by’ukuri (Allah) ni Uwikirenga, Nyirubugenge buhambaye.

(Nk’uko twahishuriye Intumwa zakubanjirije, yewe Muhamadi) ni na ko twaguhishuriye Qur’an ku bw’itegeko ryacu. Mbere yo guhishurirwa ntabwo wari uzi igitabo (Qur’an), ndetse nta n’ubwo wari usobanukiwe ukwemera. Ariko (Qur’an) twayigize urumuri tuyoboresha abo dushaka mu bagaragu bacu. Mu by’ukuri wowe uyobora (abantu) inzira igororotse;