عربيEnglish

The Noble Qur'an Encyclopedia

Towards providing reliable exegeses and translations of the meanings of the Noble Qur'an in the world languages

The Star [An-Najm] - Kinyarwanda Translation

Surah The Star [An-Najm] Ayah 62 Location Maccah Number 53

(Ko uyu) mugenzi wanyu (Intumwa Muhamadi) atigeze ayoba ndetse ko atigeze anateshuka (ku nzira y’ukuri).

Nta n’ubwo avuga ashingiye ku marangamutima ye.

Ahubwo (ibyo avuga) ni ibyo ahishurirwa (na Allah).

Yigishijwe (iyi Qur’an) n’umunyembaraga cyane (Malayika Jibrilu),

Ufite ububasha kandi utagira inenge, wagaragariye (Intumwa Muhamadi) mu ishusho ye y’ukuri,

Ubwo (Malayika Jibrilu) yari mu kirere cyo hejuru.

Nuko yegera (Intumwa Muhamadi), maze aramanuka akomeza kuyegera,

(Yamwegereye) mu ntera ingana n’iri hagati y’amahembe abiri y’umuheto cyangwa bugufi kurushaho.

Nuko (Allah) ahishurira umugaragu we (Muhamadi, abinyujije kuri Malayika Jibrilu) ibyo yagombaga kumuhishurira byose.

Umutima (wa Muhamadi) ntiwigeze ubeshya ku byo wabonye.

None se muramugisha impaka ku byo yabonye (ubwo yazamukaga mu ijuru rya karindwi)?

Kandi rwose (Muhamadi) yaramubonye (Malayika Jibrilu) ubwo yamanukaga ku yindi nshuro,

Ubwo yari kuri Sidrat-il-Muntaha (Igiti cya nyuma),[1]

Ni na ho hari ubuturo bw’ijuru (ry’abemeramana).

Ubwo icyo giti (Sidrat) cyatwikirwaga n’ibyagitwikiriye (urumuri rutangaje).

Indoro (y’Intumwa y’Imana) ntiyigeze itana, cyangwa ngo irengere (imbibi yari yashyiriweho).

Mu by’ukuri (Intumwa Muhamadi) yabonye bimwe mu bitangaza bihambaye bya Nyagasani wayo.

Ese ntimutekereza (ku bigirwamana musenga); Laata na Uza,

Ese mwibwira ko mufite abana b’abahungu naho We (Allah) akagira ab’abakobwa?

Ibyo (bigirwamana) nta kindi biri cyo usibye kuba ari amazina masa mwabihimbiye, mwe n’abakurambere banyu, Allah atigeze abahera uburenganzira. Rwose nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya ndetse n’ibyo imitima (yabo) irarikira. Kandi mu by’ukuri bagezweho n’umuyoboro uturutse kwa Nyagasani wabo.

Ese (mutekereza ko) umuntu yabona ibyo yifuza byose?

Allah ni We Mugenga w’ubuzima bw’imperuka n’ubw’isi.

None se ni bangahe mu bamalayika bari mu birere, ubuvugizi bwabo butazigera bugira icyo bumara Allah atabanje kubitangira uburenganzira bikagirira akamaro uwo ashatse kandi yishimira?

Ese (yewe Muhamadi) wabonye wa wundi wateye umugongo (akanga kumvira Allah)?

Akanatanga bike (mu byo twamuhaye), nyuma akabireka burundu?

Ese yaba afite ubumenyi bw’ibitagaragara akaba abona (ko ibyo Intumwa Muhamadi yahishuriwe atari ukuri)?

Ndetse n’ibiri mu bya Ibrahimu wasohoje ubutumwa,

Kandi ko nta cyo umuntu azabona (ku munsi w’imperuka) usibye ibyo yashyizemo umuhate,

Kandi ko umuhate we uzagaragara (ku munsi w’imperuka).

Kandi ko iherezo (rya buri kintu) ari kwa Nyagasani wawe.

Kandi ko ari We (Allah) utera guseka (kwishima) no kurira (kubabara).

No kuba ari We wisubiza ubuzima ndetse akanabutanga.

No kuba ari We utanga ubukungu akanatuma abantu bagira ibyo bigezaho,

Na mbere yabo, (yoretse) abantu ba Nuhu. Mu by’ukuri bari inkozi z’ibibi bakaba n’abarengera (amategeko ya Allah) bikabije.

Ndetse n’imidugudu (ya Sodoma) yabirinduwe, ni We wayibirinduye (ibyari hasi bijya hejuru n’ibyari hejuru bijya hasi).

Nuko (iyo midugudu) itwikirwa n’ibyayitwikiriye (ibihano bigizwe n’amabuye).

None se (yewe muntu) ni izihe nema za Nyagasani wawe ushidikanyaho (ko atari ize)?

Uyu (Muhamadi) ni umwe mu (ruhererekane rw’) ababurizi bo hambere.

Nta kindi cyawukumira usibye Allah (ushobora kuwihutisha cyangwa akawutinza).