عربيEnglish

The Noble Qur'an Encyclopedia

Towards providing reliable exegeses and translations of the meanings of the Noble Qur'an in the world languages

The Pen [Al-Qalam] - Kinyarwanda Translation

Surah The Pen [Al-Qalam] Ayah 52 Location Maccah Number 68

Nuuni[1] Ndahiye ikaramu n’ibyo (abamalayika n’abantu) bandika!

Ku bw’ingabire za Nyagasani wawe (z’ubutumwa wahawe), ntabwo wowe (Muhamadi) uri umusazi.

Kandi mu by’ukuri uzahabwa ibihembo bidashira (ku bw’ingorane uhura na zo).

Bityo vuba aha bidatinze uzabona, n’abo (abahakanyi) babone,

Bifuje ko waborohera (ukabakorera ibyo bashaka) na bo bakakorohera (ntibakurwanye).

Kandi ntukumvire buri (muntu) urahira kenshi unasuzuguritse,

Umuneguzi wa cyane, unabunza amagambo (agenda asebanya),

Uw’umutima winangiye, hejuru y’ibyo akaba ari ikinyendaro (atazwi inkomoko ye kwa se).[1]

Yitwaza ko afite umutungo mwinshi n’urubyaro (rwinshi),

Tuzamushyiraho ikimenyetso ku mutonzi (ku zuru rye).

Mu by’ukuri (abantu b’i Maka), twarabagerageje nk’uko twagerageje abantu bari bafite umurima ubwo barahiraga ko rwose bawusarura mu rukerera.

Ariko ntibavuze (In-sha-Allah, Imana nibishaka).

Bityo, ikiza (inkongi y’umuriro) giturutse kwa Nyagasani wawe kirawugota, mu gihe bo bari baryamye.

Bagira bati “Nimuzindukire mu murima wanyu niba mugikomeje umugambi wo kuwusarura. ”

(Bagira bati) “Uyu munsi ntihagire umukene n’umwe uwubinjiranamo (umurima).

Nuko bazinduka baganayo (mu murima wabo) biyumvamo ubushobozi (bwo kwima abakene).

Maze bawubonye baravuga bati “Mu by’ukuri twayobye (inzira)!”

Ahubwo twimwe (umusaruro wawo kubera umugambi wacu mubi wo kwima abakene).

Ushyira mu gaciro muri bo aravuga ati “Sinari nababwiye ko iyo muza gusingiza (Allah mukanamushimira, mukanavuga muti: In-sha-Allah, mutari guhura n’ibi byago)?”

Baravuga bati “Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wacu, mu by’ukuri twari inkozi z’ibibi!”

Baravuga bati “Mbega ishyano tubonye! Mu by’ukuri twari abarengera (imbibi za Allah).”

Hari ubwo Nyagasani wacu yadushumbusha (umurima) mwiza kuwuruta. Rwose twerekeje ibyifuzo byacu kwa Nyagasani wacu.

Uko ni ko ibihano (bya Allah ku isi) bimera! Ariko ibihano byo ku munsi w’imperuka birahambaye cyane, iyaba bari babizi.

Mu by’ukuri abagandukira (Allah) bazagororerwa Ijuru ryuje ingabire kwa Nyagasani wabo.

Ese abicisha bugufi imbere ya Allah (Abayisilamu) twabafata kimwe n’inkozi z’ibibi?

Cyangwa mwaba mufite igitabo musomamo (ko abicisha bugufi ari kimwe n’inkozi z’ibibi)!

Mu by’ukuri mukaba mufitemo (muri icyo gitabo) aho mukura ibyo?

Babaze (yewe Muhamadi) uti “Ni nde muri bo wabyishingira (akabibera umuhamya)?”

Cyangwa se (abahakanyi) baba bafite ibigirwamana (bizabafasha ku munsi w’imperuka)? Ngaho nibazane ibyo bigirwamana byabo niba ari abanyakuri.

(Ibuka) umunsi (ibintu bizaba bikomeye kandi biteye ubwoba), ubwo igice cyo hepfo cy’ukuguru (kwa Allah) kizagaragarizwa (ibiremwa), nuko (abahakanyi) bagahamagarirwa kubamira (Allah) ariko ntibabishobore[1]

Bazaba bubitse amaso (kubera ikimwaro), batwikiriwe n’ugusuzugurika. Nyamara bajyaga bahamagarirwa kubamira Allah ari bazima (ntibabikore kubera ubwibone).

Bityo, (yewe Muhamadi) ndekera uwo ari we wese uhinyura iyi nkuru (Qur’an). Rwose (abo bayihinyura) tuzabatwara buhoro buhoro (tubaganisha mu bihano) mu buryo batazi.

Nzanabaha igihe (bibwire ko batazahanwa); mu by’ukuri imigambi yanjye irakomeye.

Cyangwa (bibwira ko wowe Muhamadi) ubasaba igihembo, none bakaba baremererwa n’ubwishyu?

Ahubwo se bibwira ko bazi ibitagaragara, bakaba babishingiraho bandika (ibyo bishakiye, badakeneye ibyo ubabwira)?

Bityo (yewe Muhamadi), ihanganire itegeko rya Nyagasani wawe, kandi ntube nk’umwe wamizwe n’ifi (Umuhanuzi Yunusu) ubwo yadutakambiraga n’agahinda kenshi.

Iyo bitaza kuba ingabire iturutse kwa Nyagasani we yamugezeho, (ifi) yari kumuruka ku musenyi wo ku nkombe kandi umugayo umuriho.

Kandi (Qur’an) nta kindi iri cyo usibye kuba ari urwibutso ku biremwa byose.