عربيEnglish

The Noble Qur'an Encyclopedia

Towards providing reliable exegeses and translations of the meanings of the Noble Qur'an in the world languages

The heights [Al-Araf] - Kinyarwanda Translation

Surah The heights [Al-Araf] Ayah 206 Location Maccah Number 7

Alif Laam Miim Swad.[1]

(Iyi Qur’an) ni igitabo twaguhishuriye; bityo ntikikakubere umutwaro mu mutima wawe. (Twakiguhishuriye) kugira ngo ucyifashishe mu kuburira, (kibe) n’urwibutso ku bemera.

Kandi rwose tuzababwira (ibyo bakoraga) dushingiye ku bumenyi kandi ntitwigeze tubura (ngo tuyoberwe ibyo bakoraga).

N’iminzani kuri uwo munsi izaba ari iy’ukuri. Bityo, abo iminzani (y’ibikorwa byabo byiza) izaremera, abo ni bo bakiranutsi.

(Allah) aravuga ati “Ni iki cyakubujije kubama ubwo nabigutegekaga?” (Ibilisi) aravuga ati “Njye ndi mwiza kumuruta; wandemye mu muriro naho we umurema mu ibumba.”

(Allah) aravuga ati “Manuka urivemo (Ijuru)! Ntibikwiye ko wakwishyira hejuru muri ryo. Ngaho sohoka! Mu by’ukuri wowe uri mu basuzuguritse.”

(Ibilisi) iravuga iti “Mpa kuzabaho kugeza ku munsi (abantu) bazazurirwaho.”

(Allah) aravuga ati “Rwose uri mu bahawe igihe.”

(Ibilisi) iravuga iti “Kubera ko unciriyeho iteka ryo kuyoba, nzabategera mu nzira yawe igororotse.

Nuko Shitani iraboshya bombi (barya kuri cya giti), kugira ngo ibagaragarize ubwambure bwabo bari barahishwe. Maze (Shitani) irababwira iti “Nta kindi cyatumye Nyagasani wanyu ababuza kurya kuri iki giti, usibye kwanga ko mwazaba abamalayika cyangwa mukazabaho ubuziraherezo.”

(Shitani) iranabarahirira bombi igira iti “Mu by’ukuri njye ndi umujyanama wanyu mwiza.”

Bombi baravuga bati “Nyagasani wacu! Twarihemukiye. Kandi nutatubabarira ibyaha ngo unatugirire impuhwe, ni ukuri rwose tuzaba mu banyagihombo.”

(Allah) arababwira ati “Nimumanuke (mwembi na Shitani), bamwe bazaba abanzi b’abandi, kandi muzagira ubuturo ku isi n’umunezero by’igihe gito.”

(Allah) aravuga ati “Muri yo (isi) ni ho muzaba, ni na ho muzapfira, ndetse ni na ho muzakurwa (muzurwa).”

Yemwe bene Adamu! Mu by’ukuri twabahaye umwambaro uhishira ubwambure bwanyu (n’umwambaro w’) umutako, ariko umwambaro wo gutinya Allah ni wo mwiza. Ibyo ni bimwe mu bimenyetso bya Allah kugira ngo bajye bazirikana (ingabire ze).

Kandi n’iyo (abahakanyi) bakoze ibyaha by’urukozasoni baravuga bati “Twasanze abakurambere bacu ari ko babigenza kandi Allah yarabidutegetse.” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri Allah ntategeka gukora ibyaha by’urukozasoni. Ese Allah mumuvugaho ibyo mutazi?”

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nyagasani wanjye yategetse kugira ubutabera, (anabategeka) ko mugomba kumwubamira no kumwambaza mumwiyegurira We wenyine igihe cyose musenga. Uko yabaremye mu ntangiriro ni na ko muzagaruka (iwe ku munsi w’izuka)”,

(Ubwo muzaba muri mu matsinda abiri), itsinda rimwe yararishoboje kuyoboka, naho irindi tsinda ryarahisemo ubuyobe kuko mu by’ukuri ryagize amashitani inshuti mu cyimbo cya Allah, kandi ryibwira ko ryayobotse.

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde waziririje imyambaro myiza n’amafunguro meza Allah yashyiriyeho abagaragu be?” Vuga uti “Ibyo, mu buzima bwa hano ku isi, bigenewe abemeye (bakaba babihuriyeho n’abatemera), ariko bikaba umwihariko (ku bemera) ku munsi w’imperuka.” Uko ni ko dusobanura amagambo (yacu) ku bantu bafite ubumenyi.

Vuga uti “Mu by’ukuri Nyagasani wanjye yaziririje ibikorwa by’urukozasoni, byaba ibikozwe ku mugaragaro cyangwa mu ibanga, ndetse n’ibyaha (ibyo ari byo byose), ibikorwa by’ubugome, no kubangikanya Allah n’ibyo atabahereye gihamya (ko bigomba gusengwa), no guhimbira Allah ibyo mutazi.”

Buri muryango (wigometse) ufite igihe ntarengwa (cyo kugerwaho n’ibihano). Iyo igihe cyabo kigeze, ntibarindirizwa na gato cyangwa ngo bihutishwe mbere yacyo.

Uwa mbere muri yo uzabwira uwaherutse uti “Nta cyo muturusha (twese turanganya ibihano).” (Nuko Allah ababwire bose ati) “Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano kubera ibyo mwakoraga.”

Hagati yabo (abantu bo mu ijuru n’abo mu muriro) hazaba hari urusika, no kuri A’arafu[1] hazaba hari abantu (bahaheze kubera ko ibyiza n’ibibi byabo bizaba bingana), bazajya bamenya buri wese (uwo mu ijuru n’uwo mu muriro) kubera ibimenyetso bizaba bibaranga. Maze bahamagare abantu bo mu ijuru bababwira bati “Asalamu Alayikum (mugire amahoro!)” (Kugeza icyo gihe, abantu ba A‘arafu) bazaba batararyinjiramo kandi babyifuza.

Abazaba baheze A’arafu, bazahamagara abantu (bari mu muriro) bazabamenya kubera ibimenyetso bizaba bibaranga, bababwire bati “Ukwishyira hamwe kwanyu, ugukusanya imitungo kwanyu n’ubwibone bwanyu ntacyo byabamariye.”

(Abazaba baheze A’arafu bazabwira abo mu muriro bati) “Ese bariya (bari mu Ijuru) si bo mwarahiraga muvuga ko Allah atazabagirira impuhwe (ngo abahe Ijuru)? (Maze Allah abwire abaheze A’arafu ati), “ngaho nimwinjire mu Ijuru, nta bwoba nta n’agahinda muzagira.”

Abazaba bari mu muriro bazahamagara abazaba bari mu Ijuru, bababwire bati “Nimudusukeho amazi cyangwa muduhe ku mafunguro Allah yabafunguriye.” (Abo mu ijuru) bavuge bati “Mu by’ukuri ibyo byombi Allah yabiziririje abahakanyi.”

Ese hari ikindi bategereje uretse icyo basezeranyijwe (ibihano) muri yo (Qur’an), kizaba iherezo ryabo? Umunsi isezerano ryabo ryasohoye, abawiyibagije mbere bazavuga bati “Rwose Intumwa za Nyagasani wacu zazanye ukuri! Ese twagira abavugizi ngo batuvuganire, cyangwa ngo dusubizwe (ku isi) kugira ngo dukore ibikorwa byiza bitari ibikorwa (bibi) twakoraga?” Rwose barihombeje, kandi ibyo bihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah ku munsi w’imperuka) byabatengushye!

Musabe Nyagasani wanyu mwibombaritse kandi mu ibanga. Mu by’ukuri ntakunda abarengera (amategeko ye).

Kandi ntimugakore ubwangizi ku isi nyuma y’uko itunganyijwe. Ndetse mujye mumusaba (Allah) mutinya (ibihano bye) kandi mwizera (ingororano ze). Mu by’ukuri impuhwe za Allah ziri hafi y’abakora ibyiza.

Ibikomerezwa byo mu bantu be baravuze bati “Mu by’ukuri turabona uri mu buyobe bugaragara.”

Arababwira ati “Yemwe bantu banjye! Ntabwo ndi mu buyobe, ahubwo ndi Intumwa yoherejwe na Nyagasani w’ibiremwa byose.”

Ese mutangazwa n’uko mwagezweho n’urwibutso ruturutse kwa Nyagasani wanyu, runyujijwe ku muntu ubakomokamo, kugira ngo ababurire no kugira ngo mugandukire (Allah), bityo muzagirirwe impuhwe?

N’abantu bo mu bwoko bwa Adi,[1] twaboherereje umuvandimwe wabo Hudu. Yarababwiye ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari We (Allah). Ese ubwo ntimutinya (ibihano bye)?”

Arababwira ati “Yemwe bantu banjye! Nta bucucu mfite, ahubwo ndi Intumwa yoherejwe na Nyagasani w’ibiremwa byose.”

(Abantu bo mu bwoko bwa Adi) baravuga bati “Ese uzanywe no kutubwiriza kugaragira Allah wenyine, tukareka ibyo abakurambere bacu basengaga? Ngaho tuzanire ibyo udukangisha (ibihano) niba koko uri mu banyakuri.”

N’abantu bo mu bwoko bwa Thamudu twaboherereje umuvandimwe wabo Swalehe, arababwira ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari We. Mu by’ukuri mwagezweho n’ikimenyetso giturutse kwa Nyagasani wanyu (kigaragaza ukuri kw’ibyo mvuga). Iyi ngamiya ya Allah ni ikimenyetso kuri mwe; ngaho nimuyireke irishe ku isi ya Allah, kandi ntimuzayigirire nabi kugira ngo mutazagerwaho n’ibihano bibabaza.”

Nuko ya ngamiya barayica, baba bigometse ku itegeko rya Nyagasani wabo, maze baravuga bati “Yewe Swalehe! Ngaho tuzanire ibyo udukangisha (ibihano) niba koko uri umwe mu ntumwa (za Allah).”

Nuko (Swalehe) arahindukira abatera umugongo, maze aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Rwose nabagejejeho ubutumwa bwa Nyagasani wanjye, mbagira n’inama ariko ntimukunda ababagira inama.”

Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Loti yabwiraga abantu be ati “Ese murakora ibikozasoni bitigeze bikorwa na kimwe mu biremwa byabayeho mbere yanyu?”

Mu by’ukuri mwe murarikira gukorana imibonano n’abagabo bagenzi banyu musize abagore! Ahubwo muri abantu barengera (amategeko ya Allah).

Nta kindi gisubizo abantu be bamuhaye, uretse kuvuga bati “Nimubirukane (Loti n’abamwemeye) mu mudugudu wanyu, kuko mu by’ukuri ari abantu bigira abere.”

N’abantu b’i Madiyani,[1] twaboherereje umuvandimwe wabo Shuwayibu, arababwira ati “Yemwe bantu banjye! Nimusenge Allah kuko nta yindi mana mufite itari We (Allah). Mu by’ukuri mwagezweho n’ikimenyetso giturutse kwa Nyagasani wanyu (kigaragaza ukuri kw’ibyo mvuga). Bityo, nimwuzuze ibipimo n’iminzani, kandi ntimugahuguze abantu mugabanya ku byabo, ndetse ntimugakore ubwangizi ku isi nyuma y’uko itunganyijwe. Ibyo ni byo byiza kuri mwe, niba koko muri abemeramana.”

Ibikomerezwa byahakanye mu bantu be (bibuza abantu gukurikira Shuwayibu) biravuga biti “Nimuramuka mukurikiye Shuwayibu, rwose muzaba muhombye.”

Nuko (Shuwayibu) arahindukira abatera umugongo aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Rwose nabagejejeho ubutumwa bwa Nyagasani wanjye mbagira n’inama. None se ni gute naterwa agahinda (no kurimbuka) kw’abantu b’abahakanyi?”

Kandi ntabwo twohereza umuhanuzi mu mudugudu uwo ari wo wose (ngo ahinyurwe), maze ngo tubure guhanisha abawutuye ibizazane no guhagarika umutima n’indwara z’ibyorezo kugira ngo bicishe bugufi (banicuze kuri Allah).

Nuko imibereho mibi yabo tuyihindura myiza, kugeza ubwo biyongereye baranakungahara, maze baravuga bati “(Ibi ni na ko byagendaga kuva kera kuko) abakurambere bacu bagerwagaho n’ibizazane ndetse n’ibyiza (bidatewe no guhakana).” Nuko tubagwa gitumo (tubahana) batabizi.

Cyangwa abatuye imidugudu bibwira ko batekanye, ko nta gihano cyacu cyabageraho ku gasusuruko bahugiye mu kwishimisha (mu by’isi)?

Ese bibwira ko batekanye, badashobora kugerwaho n’ibihano bya Allah? Nta bantu bakwibwira ko badashobora kugerwaho n’ibihano bya Allah uretse abanyagihombo.

Ese ba bandi bazunguye ubutaka nyuma y’uko bene bwo (barimbuwe), ntibabona ko iyo tuza kubishaka twari kubahanira ibyaha byabo (nk’uko twabigenje ku bababanjirije), tukanadanangira imitima yabo maze ntibabashe kumva?

Kandi abenshi muri bo twasanze ari abantu batubahiriza amasezerano; ahubwo twasanze abenshi muri bo ari inkozi z’ibibi.

Nuko Musa aravuga ati “Yewe Farawo! Mu by’ukuri njye ndi Intumwa yoherejwe na Nyagasani w’ibiremwa byose.”

(Farawo) aramubwira ati “Niba hari igitangaza uzanye, ngaho kigaragaze niba koko uri mu banyakuri.”

Nuko (Musa) anaga inkoni ye hasi, ihita ihinduka inzoka (nini) igaragara.

Ibikomerezwa byo mu bantu ba Farawo biravuga biti “Mu by’ukuri uyu ni umurozi w’umuhanga”,

“Arashaka kubakura mu gihugu cyanyu.” (Farawo arababaza ati) “Ese mwangira iyihe nama?”

Baramubwira bati “Ba umwihoreye (ntumwice) we n’umuvandimwe we [Haruna (Aroni)], maze wohereze (ingabo) mu mijyi yose zikoranye (abarozi).”

(Farawo) aravuga ati “Ni byo (muzagororerwa), kandi muzaba bamwe mu byegera (byanjye).”

Maze duhishurira Musa tumubwira tuti “Naga inkoni yawe!” (Ayinaze ihinduka inzoka nini) ihita imiragura ibyo bari bamaze guhimba (ibirozi).

“Nyagasani wa Musa na Haruna (Aroni).”

Nuko tubateza umwuzure, inzige, inda, ibikeri n’amaraso (imigezi n’amariba byabo bihinduka amaraso, ibyo biba nk’uruhererekane) rw’ibimenyetso bisobanutse; ariko bakomeje kwigomeka, kandi bari abantu b’inkozi z’ibibi.

Ariko ubwo twabakuriragaho ibihano kugeza ku gihe bagombaga kugeraho (bagahanwa), baba bishe amasezerano (basezeranyije Allah na Musa).

(Musa yongeraho ati) “Mu by’ukuri aba bantu bazorekwa kubera ibyo barimo (kugaragira ibigirwamana), kandi ibyo bakora byose ni imfabusa.”

Aravuga ati “Ese nabashyiriraho indi mana itari Allah, kandi ari We wabarutishije ibindi biremwa byose (byo mu gihe cyanyu)?”

Nuko dusezeranya Musa amajoro mirongo itatu (yo kwiherera asenga no kumuhishurira Tawurati) tuyongeraho andi icumi, maze isezerano rya Nyagasani we ryuzura mu majoro mirongo ine. Musa abwira umuvandimwe we Haruna ati “Nsigarira ku bantu banjye, unakore ibitunganye (ubakangurira kubaha Imana no kuyisenga yonyine) kandi ntuzakurikire inzira y’abangizi.”

Ubwo Musa yagereraga ku gihe (n’ahantu) twamusezeranyije, na Nyagasani we akamuvugisha (amuha ubutumwa n’amategeko), yaravuze ati “Nyagasani wanjye! Nyiyereka nkurebe.” (Allah) aramubwira ati “Ntushobora kumbona (ku isi); ahubwo reba uriya musozi, nubona (umusozi) ugumye hamwe, ubwo nanjye uraba wambona.” Nuko Nyagasani we yigaragarije umusozi urasatagurika (uhinduka igitaka), Musa agwa igihumure. Azanzamutse aravuga ati “Ubutagatifu ni ubwawe, nkwicujijeho kandi ni njye wa mbere mu bemera (ku gihe cyanjye).”

(Allah) aravuga ati “Yewe Musa! Mu by’ukuri naragutoranyije nkurutisha abantu ku bw’ubutumwa bwanjye no kukuvugisha. Ngaho fata ukomeze ibyo naguhaye kandi ube mu bashimira.”

Maze (Musa) tumwandikira ibintu byose ku mbaho (Tawurati) ngo bibe inyigisho (ku bantu be) n’ibisobanuro bya buri kintu, (turamubwira tuti) ngaho “byakire ubikomeze kandi utegeke abantu bawe gukurikiza ibyiza byabyo. Nzabereka iherezo ry’ibyigomeke.”

Nuko igihe Musa atari ahari, abantu be bibumbira ishusho ry’akamasa mu mitako yabo, gafite ijwi risa n’iryabira (bakagira ikigirwamana). Ese ntibabonaga ko katabavugisha ntikanabayobore inzira igororotse? Bakagize imana kandi bari inkozi z’ibibi.

Nuko ubwo Musa yagarukaga mu bantu be arakaye afite n’agahinda, yaravuze ati “Ibyo mwasigaye mukora ntahari ni bibi! Ese mwashaka kwihutisha itegeko rya Nyagasani wanyu (musenga ibyo atabategetse)? Maze ajugunya hasi za mbaho, afata umusatsi wo ku mutwe w’umuvandimwe we arawukurura amwiyegereza. Haruna aravuga ati “Mwana wa mama! Mu by’ukuri abantu baransuzuguye, bandusha intege, ndetse bari hafi yo kunyica. Bityo, ntutume abanzi bankina ku mubyimba, kandi ntunshyire mu bantu b’inkozi z’ibibi.”

(Musa) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mbabarira njye n’umuvandimwe wanjye, unatwinjize mu mpuhwe zawe, kuko ari Wowe Munyempuhwe uzirusha abandi.”

Nuko Musa atoranya abagabo mirongo irindwi (b’intungane) mu bantu be (ajyana na bo ku musozi wa Sinayi) ku bw’isezerano ryacu (kugira ngo bicuze icyaha cyakozwe na bene wabo). Maze ubwo bari bafashwe n’umutingito, (Musa) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Iyo uza kubishaka bo nanjye wari kutworeka mbere y’aha; ese uratworeka kubera ibyaha byakozwe n’abadasobanukiwe muri twe? Ibi byabaye nta kindi byari cyo uretse kuba ikigeragezo cyawe, ukoresha urekera mu buyobe uwo ushaka ukanakiyoboresha uwo ushaka. Ni wowe Murinzi wacu, bityo tubabarire unatugirire impuhwe, kuko ari Wowe uhebuje mu kubabarira.”

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bantu! Mu by’ukuri njye ndi Intumwa ya Allah yoherejwe kuri mwe mwese. (Allah) ni We ufite ubwami bw’ibirere n’isi. Nta yindi mana ibaho itari We, ni We utanga ubuzima akanatanga urupfu.” Bityo, nimwemere Allah n’Intumwa ye ikaba n’umuhanuzi utari uzi gusoma no kwandika, we wemera Allah akanemera amagambo ye, kandi munamukurikire kugira ngo mubashe kuyoboka.

No mu bantu ba Musa harimo itsinda riyobora (abantu) rikoresheje ukuri, rikanagukoresha mu butabera.

Munibuke ubwo babwirwaga bati “Nimuture muri uyu mudugudu (wa Yeruzalemu), hanyuma murye ibiwurimo aho mushaka hose, munavuge muti “Tubabarire ibyaha byacu”; muninjire mu marembo yawo mwicishije bugufi. “Tuzabababarira ibyaha byanyu kandi tuzongerera (ibihembo) abakora ibyiza.”

Ariko bamwe muri bo bakoze ibibi, bahinduye imvugo bakora ibyo batabwiwe (aho gusaba imbabazi no kwicisha bugufi barushaho kwigomeka). Nuko tuboherereza igihano giturutse mu kirere, kubera ibikorwa bibi bakoraga.

Unababaze (yewe Muhamadi) ku byerekeye umudugudu wari wegereye inyanja, ubwo (abari bawutuye) batubahirizaga itegeko ry’isabato. Ku munsi w’isabato (Allah yarabageragezaga) amafi yabo akaza ari menshi, naho ku munsi utari uw’isabato ntaze. Uko ni ko twabagerageje kubera ko bigomekaga (ku mategeko ya Allah).

Unibuke ubwo bamwe muri bo (bari batuye uwo mudugudu bubahirizaga isabato ariko ntibabibwirize abandi), babwiraga (abayubahirizaga kandi bakanabibwiriza abandi) bati “Kuki mubwiriza abantu Allah agiye kuzoreka (ku isi) cyangwa kuzahanisha ibihano bikomeye (ku munsi w’imperuka)?” (Ababwirizaga) baravuga bati “Turabikora kugira ngo dukiranuke kuri Nyagasani wanyu no kugira ngo babe bagandukira Allah.”

Unibuke ubwo Nyagasani wawe yatangazaga ku mugaragaro ko rwose azakomeza koherereza (ibyigomeke by’Abayahudi) ababahanisha ibihano bibi kuzageza ku munsi w’imperuka. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Ubanguka mu guhana, kandi rwose ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

Nuko nyuma yabo haza abantu (babi) bazungura igitabo, ariko bihitiramo ibyiza byo (mu buzima bugufi bwo ku isi), bavuga bati “Tuzababarirwa ibyaha byose.” Bakongera kugerwaho n’ibindi (byo muri ubwo buzima) byaziririjwe nka byo (bakongera) bakabikora. Ese ntibahawe isezerano ryo (gukurikiza ibiri) mu gitabo ry’uko batazigera bagira icyo bavuga kuri Allah kitari ukuri? Nyamara bari bazi neza ibigikubiyemo. Kandi ubuturo bwo mu buzima bw’imperuka ni bwo bwiza kuri ba bandi batinya Allah. Ese nta bwenge mugira?

Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo twazamuraga umusozi hejuru yabo (Abayisiraheli) ukamera nk’igicucu, nuko bakabona ko ugiye kubagwaho. (Twarababwiye tuti) “Ngaho nimwakire ibyo twabahaye (muri Tawurati) mubikomeze, kandi muzirikane ibirimo kugira ngo mubashe gutinya Allah.”

Unibuke ubwo Nyagasani wawe yazanaga (roho zose za) bene Adamu n’iz’urubyaro ruzaturuka mu migongo yabo, maze akazihuriza hamwe akazibwira agira ati “Ese si njye Nyagasani wanyu? Bakavuga bati “Ni byo, turahamya ko uri Nyagasani wacu.” (Allah aravuga ati: “ibi mbikoze) kugira ngo ku munsi w’imperuka mutazavuga muti “Mu by’ukuri ibi ntitwabimenye.”[1]

Uko ni ko dusobanura amagambo (yacu), kugira ngo bisubireho (bareke kubangikanya Allah).

Unabagezeho (yewe Muhamadi) inkuru y’umwe (mu bayisiraheli) twahaye ibimenyetso byacu (ubumenyi) maze akabyisohoramo (akabihakana), nuko Shitani ikamukurikira (ikamuyobya), bityo aba abaye mu bayobye.

Uwo Allah yashoboje kuyoboka ni we wayobotse nyabyo, n’uwo yarekeye mu buyobe (kubera gukurikira irari ry’umutima we) abo ni bo banyagihombo.

No mu bo twaremye, harimo itsinda riyobora (abandi) rikoresheje ukuri, rikanagukoresha mu butabera.

Nzanabaha igihe (bibwire ko batazahanwa); mu by’ukuri imigambi yanjye irakomeye.

Uwo Allah yarekeye mu buyobe (kubera gukurikira irari ry’umutima we) ntawamuyobora; anabarekera mu buhakanyi bwabo barindagira.

Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ku bwanjye, nta bushobozi mfite bwo kugira icyiza nakwimarira cyangwa ikibi nakwikiza usibye icyo Allah ashaka. Iyo nza kumenya ibyihishe, nari kwigwizaho ibyiza byinshi kandi nta n’ikibi cyari kungeraho. Nta cyo ndi cyo uretse kuba umuburizi n’ugeza inkuru nziza ku bantu bemera.”

Ni We wabaremye abakomoye ku muntu umwe (Adamu), nuko amuremera umugore we [Hawa (Eva)] amumukomoyemo kugira ngo amuboneho ituze. Iyo umwe (mu rubyaro rwa Adamu) abonanye n’umugore we, asama inda abasha kugendana bimworoheye. Iyo amaze gukurirwa, basaba Allah Nyagasani wabo bagira bati “Nuramuka uduhaye umwana utunganye, rwose tuzaba mu bashimira.”

Ese babangikanya (Allah) n’ibitagira icyo birema, kandi na byo ubwabyo byararemwe?

Jya ubabarira, unabwirize (abantu) gukora ibyiza, kandi ujye wirengagiza injiji (ntukaziture inabi).

Naho bagenzi bazo (inkozi z’ibibi mu bantu), (za shitani zo mu majini) zibagumisha mu buyobe maze ntibabuvemo.

N’iyo utabazaniye igitangaza, baravuga bati “Kuki utacyihimbira?” Vuga uti “Mu by’ukuri nkurikira ibyo mpishurirwa biturutse kwa Nyagasani wanjye.” Iyi (Qur’an) ni ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanyu, ikaba umuyoboro n’impuhwe ku bantu bemera.

Mu by’ukuri ba bandi bari kwa Nyagasani wawe (abamalayika) ntibajya bibona ngo bumve ko batamugaragira, ahubwo baramusingiza, bakaba ari na We (Allah) wenyine bubamira.