عربيEnglish

موسوعة القرآن الكريم

نحو توفير تفاسير وتراجم موثوقة لمعاني القرآن الكريم بلغات العالم

سورة القيامة - Kinyarwanda Translation

سورة القيامة عدد آياتها 40 مكان النزول مكة وترتيبها في المصحف 75

Nanarahiye umutima (w’umwemeramana) ugaya nyirawo (kubera guteshuka ku nzira igororotse).

Ese umuntu (w’umuhakanyi) akeka ko tutazakoranya amagufa ye (tumuzura)?

Ni byo! Dushoboye no kuringaniza imitwe y’intoki ze (imirongo iyiriho igasubira nk’uko yari imeze mbere).

Ahubwo umuntu (ahakana izuka) ashaka icyatuma akomeza kwibera mu bwangizi!

Abaza (akerensa) ati “Uwo munsi w’izuka uzaba ryari?”

(Uwo munsi uzaba) igihe amaso azakanaguzwa (kubera ubwoba),

Ndetse izuba n’ukwezi bigahurizwa hamwe (kimwe kikinjira mu kindi).

(Azabwirwa ati) “Oya! Nta ho guhungira hahari!”

Kuri uwo munsi, igarukiro rizaba ari kwa Nyagasani wawe (wenyine).

Kuri uwo munsi, umuntu azabwirwa ibyo yakoze mbere n’ibyo yaherutse (byaba ibyiza cyangwa ibibi).

Ahubwo umuntu azibera umuhamya w’ibyo yakoze (kuko ingingo z’umubiri we ari zo zizamushinja ibyo yakoze).

Kabone n’ubwo yatanga impamvu ze (agamije kwiregura).

(Yewe Muhamadi), ntukanyeganyeze ururimi rwawe kubera ubwira ngo (Qur’an) itagucika (ugira ngo uvuge ibyo uhishurirwa, ahubwo ujye utega amatwi wumve ibyo uba uhishurirwa na Malayika Jibrilu).

Mu by’ukuri ni twe tuzayikusanyiriza (mu gituza cyawe) kandi ni natwe tuzakwigisha kuyisoma (Qur’an),

Nituyigusomera (binyuze kuri Malayika wacu), ujye ukurikira isomwa ryayo.

(Ibyo mukeka ko mutazazurwa mukanabazwa ibyo mwakoze) si ko biri; ahubwo mukunda ubuzima bwo ku isi butaramba,

Kuri uwo munsi, uburanga (bw’abemeramana) buzaba burabagirana,

Kuri uwo munsi kandi, uburanga (bw’abahakanyi) buzaba bwijimye,

Uramenye (utazarutisha isi imperuka, kuko) iyo (roho) igeze mu ngoto (igihe cyo gupfa),

Hanyuma hakavugwa ngo “Ni nde wamutabara (akamurinda urupfu)?”

Nuko (ugiye gupfa) akamenya ko igihe cyo gutandukana (gupfa) cyageze.

Maze (kubera ububabare bwo gukurwamo roho), ukuguru kwe kuzahuzwa n’ukundi.

Kuri uwo munsi, (wowe muntu ukuwemo roho) uzerekezwa kwa Nyagasani wawe.

Ariko (umuhakanyi) ntiyigeze yemera ndetse nta n’ubwo yigeze asali,

Ahubwo yahinyuye (Qur’an) maze ayitera umugongo,

Ufite akaga (yewe muntu w’umuhakanyi)! Kandi na none ufite akaga!

Nyamara ufite akaga (yewe muntu w’umuhakanyi)! Kandi ufite akaga!

Ese umuntu yibwira ko azarekwa gusa (atabajijwe ibyo yakoze ngo abihemberwe cyangwa ngo abihanirwe)?

Hanyuma akaba urusoro rw’amaraso, maze Allah akamurema, akanamutunganya (akaba umuntu wuzuye)?