The Noble Qur'an Encyclopedia
Towards providing reliable exegeses and translations of the meanings of the Noble Qur'an in the world languagesThe Cleaving [AL-Infitar] - Kinyarwanda Translation
Surah The Cleaving [AL-Infitar] Ayah 19 Location Maccah Number 82
Igihe ikirere kizasatagurika,
N’igihe inyenyeri zizanyanyagira,
N’igihe inyanja zizuzura (amazi yazo akarenga inkombe),
N’igihe imva zizabirindurwa (zigakurwamo ibizirimo),
(Icyo gihe) umuntu azamenya ibyo yakoze mbere n’ibyo yigijeyo ngo azabe abikora (byaba ibyiza cyangwa ibibi).
Yewe muntu! N’iki cyaguteye kwirengagiza Nyagasani wawe, Nyirubutagatifu?
We wakuremye akagutunganya ndetse akanaguha imiterere igukwiye?
Yaragutunganyije aguha ishusho ashaka.
Oya! Nyamara muhakana umunsi w’ibihembo.
Ariko mu by’ukuri mufite ababagenzura (abamalayika babashinzwe),
Bubashywe kandi bandika (ibikorwa byanyu byiza n’ibibi),
Bazi ibyo mukora byose.
Mu by’ukuri abakora ibyiza bazaba mu munezero uhambaye (Ijuru);
Naho abangizi bazaba mu muriro ugurumana,
Bazawuhiramo ku munsi w’ibihembo,
Kandi ntibazigera bawuvamo.
None se ni iki kizakumenyesha umunsi w’ibihembo?
Nanone, ni iki kizakumenyesha umunsi w’ibihembo?
(Uzaba) ari umunsi umuntu atazagira icyo amarira undi, kandi kuri uwo munsi itegeko ryose rizaba ari irya Allah.