Main pages

Surah Alms Giving [Al-Maun] in Kinyarwanda

Surah Alms Giving [Al-Maun] Ayah 7 Location Makkah Number 107

أَرَءَيْتَ ٱلَّذِى يُكَذِّبُ بِٱلدِّينِ ﴿1﴾

Ese wamenye uhinyura umunsi w’ibihembo?

فَذَٰلِكَ ٱلَّذِى يَدُعُّ ٱلْيَتِيمَ ﴿2﴾

Uwo ni wa wundi uhutaza imfubyi,

وَلَا يَحُضُّ عَلَىٰ طَعَامِ ٱلْمِسْكِينِ ﴿3﴾

Ntanashishikarize (abandi) kugaburira abakene,

فَوَيْلٌۭ لِّلْمُصَلِّينَ ﴿4﴾

Bityo, ibihano bikomeye biri ku basenga,

ٱلَّذِينَ هُمْ عَن صَلَاتِهِمْ سَاهُونَ ﴿5﴾

Ba bandi birengagiza iswala zabo (ntibazikorere ku bihe byazo byagenwe)

ٱلَّذِينَ هُمْ يُرَآءُونَ ﴿6﴾

Ba bandi bakora ibyiza bagamije kwiyerekana,

وَيَمْنَعُونَ ٱلْمَاعُونَ ﴿7﴾

Kandi bakanga (gutiza) ibikoresho byo mu rugo (ababikeneye).